Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa M23 Avuga Ko Batarwanira Amapeti Cyangwa Imyanya Ya Politiki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Perezida Wa M23 Avuga Ko Batarwanira Amapeti Cyangwa Imyanya Ya Politiki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2025 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bertrand Bisiimwa. (Ifoto@Teddy Mazina)
SHARE

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko abarwanyi babo batarwanira  imyanya muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa amapeti yo mu gisirikare cy’iki gihugu.

Avuga ko icyatumye bafata intwaro ari uguharanira uburenganzira mu gihugu cyabo nk’uko bimeze ku bandi bagituye.

Ku rundi ruhande, abo muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko ibyo ahubwo ari byo M23 ishaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko Guverinoma yiteguye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose, ibi bikaba biri muri gahunda ya Nairobi yatangijwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Icyakora Kayikwamba we avuga ko mu mitwe bagomba kuganira nta M23 irimo.

Asobanura ko icyo irwanira ari ukugira ngo abarwanyi bawo binjizwe mu nzego z’ubuyobozi bwa gisivile n’ubwa gisirikare, ibi kandi ngo ntibishoboka kuko  Inteko Ishinga Amategeko ya DRC yaremeje itegeko ribuza gushyira mu myanya abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Kuri iyo ngingo, Bisiimwa yabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko iyo mitwe Leta ya Kinshasa ivuga ko izaganira nayo ari iyo isanzwe ikorana nayo cyane cyane iyibumbiye muri Wazalendo na FDLR.

Kuri we, umutwe ukeneye kuganira na Leta ni M23.

Ati: “Ndagira ngo Minisitiri Wagner yumve ibi neza cyane: ntabwo turi kurwanira imyanya muri Guverinoma. Ntabwo turwanira amapeti. Abofisiye bacu, abasirikare bacu bahoze mu gisirikare cya RDC kandi bari bafitemo amapeti. Hari bamwe muri twe babaye ba Minisitiri i Kinshasa, babaye muri Guverinoma.”

Abo bose bavuye muri iyo myanya kubera ko hari ibibazo bitakemutse byarabanaga no kudaha uburenganzira bungana abaturage ba DRC.

Asanga hakenewe kurandurwa impamvu muzi z’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bigakorwa binyuze mu guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo.

Yasabye ko hacika imiyoborere yica abaturage, itera ubuhunzi, ituma badashakira abana babo ejo ahazaza heza.

Bisiimwa avuga ko abaturage ba kiriya gihugu bakwiye kurwanya ibibazo biriho kugira ngo batazabisigira ababakomokaho.

TAGGED:AbarwanyiAmapetiBisiimwaIntambaraKayikwambaM23Ubutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutekano Mu Mpera Za 2024 Wabaye Mwiza Bigaragara -Polisi
Next Article Ibiganiro Birakomeje Hagati Ya FERWAFA N’Umutoza Mukuru W’Amavubi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Trump Ntarashirwa…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?