Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko abarwanyi babo batarwanira imyanya muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa amapeti yo mu gisirikare cy’iki gihugu.
Avuga ko icyatumye bafata intwaro ari uguharanira uburenganzira mu gihugu cyabo nk’uko bimeze ku bandi bagituye.
Ku rundi ruhande, abo muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko ibyo ahubwo ari byo M23 ishaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko Guverinoma yiteguye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose, ibi bikaba biri muri gahunda ya Nairobi yatangijwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Icyakora Kayikwamba we avuga ko mu mitwe bagomba kuganira nta M23 irimo.
Asobanura ko icyo irwanira ari ukugira ngo abarwanyi bawo binjizwe mu nzego z’ubuyobozi bwa gisivile n’ubwa gisirikare, ibi kandi ngo ntibishoboka kuko Inteko Ishinga Amategeko ya DRC yaremeje itegeko ribuza gushyira mu myanya abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.
Kuri iyo ngingo, Bisiimwa yabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko iyo mitwe Leta ya Kinshasa ivuga ko izaganira nayo ari iyo isanzwe ikorana nayo cyane cyane iyibumbiye muri Wazalendo na FDLR.
Kuri we, umutwe ukeneye kuganira na Leta ni M23.
Ati: “Ndagira ngo Minisitiri Wagner yumve ibi neza cyane: ntabwo turi kurwanira imyanya muri Guverinoma. Ntabwo turwanira amapeti. Abofisiye bacu, abasirikare bacu bahoze mu gisirikare cya RDC kandi bari bafitemo amapeti. Hari bamwe muri twe babaye ba Minisitiri i Kinshasa, babaye muri Guverinoma.”
Abo bose bavuye muri iyo myanya kubera ko hari ibibazo bitakemutse byarabanaga no kudaha uburenganzira bungana abaturage ba DRC.
Asanga hakenewe kurandurwa impamvu muzi z’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bigakorwa binyuze mu guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo.
Yasabye ko hacika imiyoborere yica abaturage, itera ubuhunzi, ituma badashakira abana babo ejo ahazaza heza.
Bisiimwa avuga ko abaturage ba kiriya gihugu bakwiye kurwanya ibibazo biriho kugira ngo batazabisigira ababakomokaho.