Perezida Wa Madagascar Ari Mu Rwanda

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nibwo Andry Rajoelina yageze mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwe  azaganira na Perezida Kagame ku ugutsura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Asuye u Rwanda mu gihe mu mwaka wa 2019 Perezida Kagame ari kumwe na Madamu we basuye Madagascar ubwo yari yizihije umunsi wayo w’ubwigenge.

Icyo gihe yasize hari amasezerano asinywe yo guteza imbere ishoramari hagati ya Kigali na Antananarivo.

Perezida Rajoeline nawe yavuze ko azasura u Rwanda.

Biteganyijwe ko hari amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zireba imibereho y’ibihugu byombi azasinyirwa i Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version