Perezida Wa Madagascar Yeguye

Andry Nirina Rajoelina

Ubwegure bwa  Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina bwatangajwe nyuma y’uko kandidatire ye yo gukomeza kuyobora iki kirwa kinini kurusha ibindi ku isi yemewe na Kamisiyo y’amatora.

Itegeko Nshinga rya Madagascar rivuga ko Umukuru w’igihugu ushaka kwiyamamariza kongera gutorwa abanza kwegura ku buyobozi mbere yo kwinjira mu matora.

Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga muri Madagascar nirwo rwatangaje ko Andry Rajoelina yarushyikirije ibaruwa yo kwegura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, iyo baruwa ikaba yakiriwe ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023.

Nyuma yo kwegura kwa Repubulika, Itegeko nshinga rivuga ko Madagascar ikomeza kuyoborwa na Perezida wa Sena ariko uyu yanze izo nshingano biba ngombwa ko zifatwa na Minisitiri w’Intebe afatanyije n’abagize Guverinoma.

Urukiko rukuru rwari ruherutse gutangaza urutonde rw’abantu 13 bemewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Madagascar, batoranyijwe mu bakandida 28 batanzwe.

Harimo na Andry Rajoelina.

Mu mwaka wa 2009 ubwo Rajoelina yageraga ku butegetsi bwa mbere, muri Madagascar habaye imidugararo yahitanye abantu benshi.

Byabaye nyuma y’uko uyu ahiritse Marc Ravalomanana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version