Biden Yambuwe Ijambo Mu Kiganiro N’Abanyamakuru

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru i Hanoi mu Murwa mukuru wa Vietnam, mu buryo butunguranye, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’Amerika Joe Biden ijambo, atangaza ko icyo kiganiro kirangiye!

Karine Jean-Pierre ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida Biden yafashe kiriya cyemezo mu buryo bwatunguye benshi kuko batatekerezaga ko hari uwatinyuka guhagarika ikiganiro Perezida w’Amerika yateruye.

Mbere y’uko ibi byose biba, Perezida Biden yari yatangaje ko ari busubize ibibazo bitanu gusa.

Ntawamenya impamvu yatumye abirenza kuko ubwo ikiganro yari ayoboye  cyahagarikwaga igitaraganya, yari agisubiza ibindi bibazo birenze kubyo yari yiyemereye imbere ya cameras z’abanyamakuru mpuzamahanga.

- Advertisement -

Karine Jean-Pierre yabirebye asanga ntibiri burangire neza cyane cyane ko Biden yari yatandukiriye ari gusubiza ibibazo bamubajije bamwinja, nibwo yafashe micro ati: “ Turabashimiye, ikiganiro kirangiriye aha!”

Karine Jean-Pierre ashinzwe itumanaho no gutanga amakuru mu Biro bya Biden

Mbere y’ibi byose hari aho Biden yatangaje ko ikibazo afashe ari icya nyuma, ko agiye kugisubiza ubundi akajya kuryama ariko ntiyabikoze ahubwo yakomeje gusubiza kugeza ubwo yari atangiye kuvuga no ku byo yigeze kuganira na Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa witwa Li Qiang.

Imibare iherutse gutangazwa na CNN ivuga ko Abanyamerika batatu kuri bane basanga Biden ashaje cyane k’uburyo umubiri we utakimwemerera gukora akazi ke neza.

Ibi nibyo benshi baheraho bavuga ko adakwiye kuzongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu gihe uruhande rw’Abademukarate ari nabo bamwamamaje bavuga ko adashoboye, uruhande rw’aba Repubulikani bo barashaka ko Donald Trump yazagaruka.

Abademukarate bavuga ko undi bumva wazahagararira ishyaka ryabo mu matora azaba mu gihe gito kiri imbere ari Nikki Haley.

Uyu ni umugore wigeze guhagararira Amerika no mu Muryango w’Abibumbye.

Ubuzima bwa Biden buri mu buteje inkeke Abanyamerika benshi muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version