Nyuma yo kubyemeranya na Perezida Emmanuel Macron, ubu mugenzi we wa Madagascar yamaze guhungira mu Bufaransa hakoreshejwe kajugujugu.
Andri Rajoelina ahunze igihugu nyuma y’uko urubyiruko rumushyizeho igitutu ngo agire ibyo ahindura byatuma rubaho neza.
Imyigaragambyo yarwo yatangiye Tariki 25, Nzeri, 2025 rumusaba kwegura aho kubikora ahitamo gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’umusirikare, ikintu cyatumye ibintu birushaho kuzamba.
Mu ntangiriro, abasirikare na Polisi batangiye gukoresha ibyuka biryana mu maso ngo batatanye abaturage ariko baranga baranangira.
Kuri uyu wa Mbere byari biteganyijwe ko ari bugeze ijambo ku baturage ariko Radio France Internationale yaje gutangaza ko Rajoelina yamaze guhungira mu Bufaransa.
Ahunze nyuma y’uko hageragejwe coup d’etat igapfuba.
Yahise abona ko ibintu byafashe indi ntera nibwo yateguraga uko yahungira mu gihugu cyakolonije Ubufaransa.
Andi makuru aravuga ko na Minisitiri w’Intebe Christian Ntsay n’umunyemari ukomeye witwa Mamy Ravatomanga bahungiye mu birwa bya Mauritius.