Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Mali Na Minisitiri W’Intebe Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Wa Mali Na Minisitiri W’Intebe Batawe Muri Yombi

admin
Last updated: 24 May 2021 11:56 pm
admin
Share
SHARE

Abayobozi ba gisirikare muri Mali bataye muri yombi Perezida w’inzibacyuho Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, nyuma y’impinduka bari bamaze gukora mu bagize guverinoma.

Abasirikare bitwaje imbunda babanje kujya mu rugo rwa Minisitiri w’intebe bamusaba kwemera bakajyana kwa Perezida N’Daw, bombi bahita bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kati, kiri hanze y’umurwa mukuru Bamako nk’uko amakuru abyemeza.

Bafashwe nyuma y’amavugurura bari bamaze gukora muri guverinoma, yatumye babiri mu itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi mu mwaka ushize basimburwa muri minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano. Ni ibintu bitashimishije abasirikare bakuru bayoboye igihugu.

Hari amakuru ko mu batawe muri yombi harimo na Minisitiri w’ingabo Souleymane Doucoure.

Ifungwa ry’aba bayobozi ryarushijeho gutera rujijo ku hazaza h’imiyoborere y’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita.

Ndaw na Ouane bari barahawe kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 ngo ubutegetsi busubizwe mu maboko y’abasivili. Gusa hakomeje kubaho impungenge ku kuba abasirikare bakomeje gufata imyanya ikomeye muri guverinoma.

Hari amakuru ko kuri uyu wa Kabiri umuhuza mu bibazo bya Mali, Goodluck Jonathan wanabaye Perezida wa Nigeria, azagirira uruzinduko i Bamako.

TAGGED:Bah N'DawfeaturedInzibacyuhoMaliMoctar Ouane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iraq Imaze Gusahurwa Miliyari $150 Kuva Yagabwaho Ibitero Na Amerika
Next Article NBA Yatangije Ishami Rishya Muri Afurika Ku Bufatanye N’Abashoramari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?