Perezida Wa Tunisia Yongeye Kwanga Ko Abirabura Binjira Mu Gihugu Cye

Perezida wa Tunisia Kaïs Saïed yavuze ko atazemerera Abirabura bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kwinjira mu gihugu cye kuko ngo bateza intungunda n’ubukene mu baturage be.

Yigeze kubivuga mu gihe cyahise, abantu baramwamagana ariko yongeye ategeka Minisitiri w’umutekano mu gihugu ko atagomba kwemera ko abaturuka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara binjira muri Tunisia.

RFI ivuga ko Perezida Kaïs Saïed  yageze n’aho avuga ko Abirabura bateza abaturage impagarara, bakababuza amahwemo.

Kuva yatangaza ibi. Hari bamwe mu bayobozi basabye abaturage babo baba muri Tunisia guhambira bagataha  inziri zikigendwa.

- Advertisement -

Amakuru kandi avuga ko hari bamwe mu baturage ba Tunisia batangiye guhohotera abanyamahanga baba muri kiriya gihugu.

Hari Abanyaburayi baherutse gusaba ubuyobozi bwa Tunisia kuba maso bagakumira ko abantu bava muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bambuka bakajya mu Burayi baciye yo.

Hagati aho mu mijyi imwe n’imwe yo muri Tunisia abantu bafite ubwoba ko imvugo ya Perezida Kaïs Saïed ishobora kwatsa umuriro mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version