Indege Ya Rwandair Yakiranywe Yombi Igeze i Paris

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Bufaransa bazindukiye ku kibuga Charles de Gaulle kwakira indege ya Rwandair yari ihageze bwa mbere.

Umwe mu baje kuyakira n’ Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Yanditse kuri Twitter ko ari ibintu abantu bari bishimiye.

Iyi ndege yageze i Paris saa tatu za mu gitondo.

- Advertisement -

Ni indege ya Airbus A330-300 yiswe Umurage ikaba indege nini kandi iri muzigezweho niyo yakoze uru rugendo rwa mbere ruhuza Kigali na Paris nta handi hantu yigeze inyura..

Mushikiwabo yanditse ati: “Nagira ngo mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nka passagère régulière wa @FlyRwandAir nifurije ikaze yihariye UMURAGE!!”

Uru rugendo rwashimishije abacuruzi benshi.

Abacuruzi n’abikorera mu bihugu byombi bavugaga ko igiciro cy’ingendo cyari kiri hejuru ubu kigiye kugabanuka kuko batazajya batega kabiri.

Ikindi bagaragazaga nk’imbogamizi kigiye gukemuka ni ukwangirika kw’ ibicuruzwa kubera urugendo rurerure rwaterwaga no guhagarara ku indege ku bibuga bitandukanye.

Urugendo rwa Rwandair rwafunguye amarembo ahuza Kigali n’Ubufaransa ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere ibi bihugu byombi biherereyemo.

U Bufaransa  n’ibihugu bikoresha Igifaransa bihuriye mu muryango witwa Organisation Internationale de la Francophonie, OIF’, bigira uruhare rungana na  20% ry’isoko ry’ubucuruzi ku isi.

Ubusanzwe Rwandair ikora ingendo ebyiri z’imbere mu gihugu ndetse na 24 mpuzamahanga zerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Isi.

Ku mugabane w’Uburayi ijya Brussels mu Bubiligi n’i Londres mu Bwongereza.

Urugendo rw’i Paris ruje ari urwa gatatu mu Burayi, rukaba urwa 25 mu ngendo zose Rwandair ikorera hanze y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version