Umutekano W’u Rwanda Ntureba Abawushinzwe Gusa-IGP Namuhoranye

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake ruhagarariye urundi, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yarubwiye ko kumva ko umutekano w’u Rwanda ari inshingano z’abashinzwe kuwurinda gusa, byaba ari ukwibeshya.

Ngo urubyiruko rugomba  guhora ruzirikana ko umusanzu warwo ari ngombwa mu guharanira umutekano n’iterambere by’igihugu.

IGP Namuhoranye  yababwiye  ko bakwiye gukomeza kumva no gusobanukirwa ko umutekano w’igihugu  utareba inzego z’umutekano ziwushinzwe gusa ahubwo ko nabo bakwiye gukomeza gushyiraho akabo

Ati: “Umutekano ntabwo upfa kwizana uraharanirwa kandi ntureba abo mu nzego z’umutekano gusa, ahubwo ureba buri wese. Ni yo mpamvu mugomba kuzirikana ko uruhare rwanyu rukenewe igihe cyose kugira ngo urusheho kubumbatirwa.”

Yakomeje abibutsa ko bagomba kuwugiramo uruhare rugaragara bakomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha, bikagaragarira mu bikorwa bakora ku bushake.

Ngo biri mu bizabafasha kubona amahirwe yo kubaho neza ejo hazaza.

IGP Namuhoranye yakomeje ababwira ko kandi ibikorwa byiza bakora ari nabyo bizatuma n’abandi bifuza kwinjira mu muryango wabo.

Avuga ko ari ishema kuba bamwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake basenyera umugozi umwe kandi bagaharanira ko izina ryabo rikwira hose,.

Yabashishikarije guhora barangwa n’ubufatanye no guhana amakuru n’inzego zitandukanye za Leta mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Ni akazi bagomba gukorera  haba aho batuye n’ahandi hose kugira ngo umuryango nyarwanda urusheho gutekana.

Umuyobozi wa Polisi yashimye urubyiruko ku kamaro rugira mu gufasha Polisi mu kazi kayo kuko bituma koroha.

IGP Namuhoranye yari arimo aganiriza abasore n’inkumi 532 bo muri komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Baturutse ku rwego rw’igihugu kugera k’urwego rw’Umurenge.

Uru rubyiruko rwaturutse mu gihugu hose  aho imirenge yose uko ari 416 yari ihagarariwe, hiyongereyeho n’abaturutse muri za Kaminuza zikorera mu Rwanda.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2013.

Rukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukumira no kurwanya ibyaha mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version