Perezida Wa Ukraine Yasuye Amerika

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yageze muri Amerika mu ruzinduko rwa mbere akoreye mu mahanga kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare, 2022.

Volodymyr Zelenskyy  araganira na mugenzi we uyobora Amerika ariko biteganyijwe ko azaha ikiganiro imitwe yombi igize Inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Mu masaha yo mu gitondo cy’agasusuruko kuri uyu wa Gatatu nibwo Zelenskyy yanditse kuri Twitter ko ari mu ndege yerekeza i Washington guhura n’abayobozi bakuru b’Amerika.

Yanditse ko azaganira n’Abanyamerika uko bakomeza gukorana kugira ngo bazamure imbaraga za gisirikare za Ukraine bityo ikomeze guhangana n’u Burusiya mu buryo nyabwo.

- Advertisement -

Umwe mu bayobozi bakuru muri Amerika yabwiye abanyamakuru ko  Perezida Biden ari we watumiye Zelenskyy ngo baganire.

Uyu mugabo uyobora Ukraine azaganira kandi n’abayobozi bakuru mu by’umutekano ndetse n’abagize Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Zelenskyy amaze igihe asaba Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti ko byaha abasirikare be ibikoresho kabuhariwe mu gukumira ko ibisasu bigwa mu gihugu, ariko ibi bihugu byabigenzemo gake kuko bifite amakenga ko Abarusiya bashobora kuzabyigarurira.

Umusirikare wa Ukraine yahaye Perezida we umudali ngo azawumushyirire Biden nk’ishimwe

Hagati aho hari amakuru avuga ko ubutegetsi bw’i Washington bwamaze kwemera Ukraine kuzayiha biriya bikoresho.

Ni ibikoresho bifite agaciro ka Miliyari $1 ariko hari n’ibindi biteganywa kuzatangwa bifite agaciro ka Miliyoni $ 850.

Imibare ivuga ko ubutegetsi bwa Joe Biden bumaze guha Ukraine inkunga yose hamwe ingana na Miliyari $21.9

U Burusiya bwarushijeho kurakara…

Nyuma yo kubona ko ari uko ibintu bimeze, ubuyobozi bw’u Burusiya bwatangaje ko iyo mikoranire hagati ya Washington na Kiev nta kindi izageraho uretse kurushaho gutuma intambara ikomera.

Abasesengura ibintu n’ibindi, bavuga ko u Burusiya bwajyanye abasirikare mu ntambara batizege bategurirwa kandi ngo kuva ingabo z’u Burusiya zava muri Afghanistan, ntizaherukaga intambara.

Ku rundi ruhande, ingabo za Ukraine zo zigizwe n’abasirikare biyemeje kurwanirira igihugu cyabo kubera ko babona ko batabikoze cyahita kimirwa bunguri n’u Burusiya.

Iyi mpamvu niyo ituma ingabo za Ukraine zirwana kinyamwuga kandi zikirinda gupfusha ubusa intwaro zihabwa n’inshuti.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version