Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ubwiyongere Bw’Ibicurane Buhangayikishije Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Ubwiyongere Bw’Ibicurane Buhangayikishije Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2024 4:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hashize igihe gito umwe mu baganga b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzimwa Dr. Edson Rwagasore atangaje ko indwara iri mu Rwanda atari COVID-19 ahubwo ari ibicurane. Icyakora niyo byaba byo, uko bigaragara ni ibicurane bidasanzwe!

Urugero ni uko mu kigo kimwe cy’amashuri yisumbuye yitwa Groupe Scolaire Indangaburezi ryo mu Karere ka Ruhango hari abanyeshuri 72 babyanduriye rimwe.

Ikindi ni uko bose babyanduye mu mashaka 48 ashize ni ukuvuga mu minsi ibiri nk’uko n’ubuyobozi bw’iki kigo bwabyemereye bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera mu Ruhango.

Ifoto ya bamwe mu banyeshuri banduriye ibicurane mu masaha 48 gusa(UMUSEKE.RW)

Abo banyeshuri biga mu myaka itandukanye kandi ubwo itangazamakuru ryageraga ku kigo cyabo, ryasanze baryamye mu byatsi, abandi baryamye ku ntebe z’ikigo nderabuzima bagereje ababavura.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyo basobanura uko bafashwe, bavuga ko batangiye baribwa umutwe, umugongo kandi bahinda umuriro.

Ibyo byose byatumaga bumva bacitse intege.

Ikigaragara kandi ni uko banduye vuba kuko umwe muri bo yavuze ko habanje kwandura bake, abo nabo banduza abandi.

Mugenzi we avuga ko bafite impungenge ko hatagize igikorwa abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo bashobora kwandura.

UMUSEKE wagerageje  kuvugisha Umuvugizi w’iki kigo cy’Indangaburezi, Muhirwa Prosper ntibyakunda.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko indwara aba banyeshuri barwaye ari ibicurane ‘bisanzwe.’

Ati: “Aba banyeshuri bafite ibimenyetso bya grippe byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, nta kindi kibazo kidasanzwe.”

Uyu muyobozi avuga ko kuba mu bana 1500 biga muri kiriya kigo harwayemo abarenga 70 nta gitangaza kirimo kuko ngo ibicurane bisanzwe ari indwara yandura.

Itangazamakuru kandi ryaje kumenya ko ku kigo nderabuzima aho aba banyeshuri bari baje kwivuriza, hari bagenzi babo bo mu kigo APPARUDE na bo bataka ibyo bicurane.

Dr.Edson Rwagasore

N’ubwo iyi ndwara isa n’ihangayikishije aba banyeshuri, ubuyobozi muri RBC buvuga ko atari COVID-19 ku buryo hakongera gushyirwaho ingamba zisa n’izo mu mwaka wa 2020 kuzamura.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedIbicuraneRuhangoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Aratabariza Haïti
Next Article Isomwa Ry’Urubanza Rwa Dubai Ryasubitswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?