Ubushinjacyaha bwa Repubulika ya Peru bwataye muri yombi abasirikare batandatu bafite ipeti ryo ku rwego rwa Jenerali bakurikiranyweho ruswa ishobora kuba yaratumye bahabwa ariya mapeti n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika witwa Pedro Castillo uherutse kuvanwa ku butegetsi.
Ubwo abakora mu bushinjacyaha bwa Repubulika basakaga mu rugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo ku gihe cya Castillo witwa Walter Ayala bahasanze inyandiko nyinshi zimwe zaberetse ko hari imikoranire Perezida yagiranaga na bamwe mu bayobozi b’ingabo na Polisi yatumwe hari abo yazamuye mu ntera.
Castillo aherutse gukurwa mu Biro by’Umukuru w’igihugu bikozwe n’ingabo nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko yashakaga gusesa Inteko ishinga amategeko mu buryo bise ko budakurikije amategeko.
Nyuma y’uko avanywemo, ubu igikurikiyeho ni ukureba n’abandi bakoranaga.
Mu bamaze gufatwa harimo na bariya ba Jenerali batandatu bivugwa ko yahaye amapeti kandi batari bayakwiye.
Abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika bakorera Lima mu murwa mukuru wa Peru bavuga ko mu mwaka wa 2021 hari amafaranga bariya basirikare bahaye Perezida Pedro Castillo ngo abazamure mu mapeti.