Umunyamategeko Peter Robinson yasabiwe ibihano n’umucamanza w’Urwego rwasigariyeho Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT), nyuma yo kuba umufatanyacyaha w’Abanyarwanda baheruka guhanirwa gusuzugura urukiko.
Ni ikibazo gifitanye isano n’urubanza rwasomwe ku wa 25 Kamena 2021, rurebana na Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya 1990 kugeza mu 1994.
Arimo kurangiza igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora jenoside.
Urukiko ruheruka kwemeza ko Ngirabatware, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma basuzuguye urukiko, bagashyira igitutu ku batangabuhamya b’Ubushinjacyaha.
Abanyarwanda Bane Bakatiwe Bazira Gusuzugura Urukiko Rwa Arusha
Icyo gihe bashinjwe ko bagendaga babaha amafaranga ngo bakunde bahindure ubuhamya bwabo, maze mu rubanza Ngirabatware yasabaga gusubirishamo, abe yagirwa umwere.
Umucamanza Vagn Joensen ukomoka muri Denmark, yanditse ko byagaragaye ko uwitwa Dick Prudence Munyeshuli wafashije Ngirabatware mu gushaka ibimenyetso mu rubanza rwe, yafatanyije na Robinson mu gusuzugura urukiko.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’Urwego ku wa 20 Nzeri, avugamo ko ku wa 5 Gicurasi 2016 Urugereko rw’Ubujurire rwasanze Robinson nk’umunyamategeko wa Ngirabatware, yaravuganye n’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wiswe ANAH.
Yirengagije ko bibujijwe, Robinson yahaye wa mutangabuhamya nimero ya telefoni ya Munyeshuli, amusaba kuzamuhamagara kandi azi neza ko bitemewe.
Nyuma amategeko yaje no guhindurwa ku wa 5 Kanama 2016, hemezwa ko guhura n’abatangabuhamya bisabwa Urwego rushinzwe kubarengera, kugira ngo hizerwe ko ibyo biganiro babikora ku bushake kandi bigakorwa urwo rwego ruhari.
Nyamara ibimenyetso byaje kugaragaza ko ku wa 14 Nyakanga 2017, Robinson yahaye amabwiriza Munyeshuli ngo anyure ku witwa Maximilian Turinabo, avugana na ba batangabuhamya b’Ubushinjacyaha, barenze ku mategeko yo ku wa 5 Kanama 2016.
Icyo gihe ngo Munyeshuli abizi neza, yahaye Turinabo imyirondoro y’abatangabuhamya ubundi yagombaga kugirwa ibanga, akomeza no kugirana ibiganiro bitemewe na bamwe muri bo.
Umucamanza akomeza ati “Byongeye, habonetse ibindi bimenyetso byongera impungenge ko Robinson yagiranaga itumanaho na Ngirabatware binyuze mu bikoresho by’itumanaho bitemewe n’uburyo bubujijwe n’amabwiriza agenga Gereza z’Umuryango w’Abibumbye (UNDF)”.
Ubwo buryo burimo email na telefoni ngendanwa.
Umucamanza yavuze ko yagize impungenge ko ukwisubiramo kw’ibikorwa bya Robinson binyuranye n’amategeko y’urukiko n’ay’umwuga we nk’umwunganizi wa Ngirabatware, bigaragaza ko yasuzuguye Urwego.
Yifashishije ingingo ya 90 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’Urwego, iteganya ko iyo umucamanza abonye uwasuzuguye urukiko abimenyesha Perezida w’Urwego.
Na we ashobora guha amabwiriza Umushinjacyaha akabitangiraho iperereza, Umushinjacyaha yaba afite inyungu mu kibazo, Umwanditsi w’urukiko agahabwa amabwiriza agashyiraho undi muntu ukora iperereza.
Yakomeje avuga ko yasanze agomba kugeza kiriya kibazo “kuri Perezida kugira ngo undi mucamanza asuzume mu bushishozi bwe niba hakurikizwa Ingingo ya 90 y’Amategeko y’imiburanishirize cyangwa niba Robinson ibihano by’imyitwarire birimo kutongera kwemerwa imbere y’Urwego, bishobora gutangwa.”
Peter Robinson yunganiye abantu benshi bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Laurent Semanza wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi.
Barimo kandi Joseph Nzirorera wabaye umunyamabanga mukuru wa MRND na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.
Aheruka kunganira muri IRMCT Radovan Karadzic wahoze ari Perezida wa Bosnia.
Ujye usoma wumve neza inyandiko z’ amategeko. Ibyo uvuga ni uguharabika wabiregerwa utarebye neza!Binyuranye n’ ibivugwa mu cyemezo cy’ umucamanza!!