Abantu 28 Bafatiwe Mu Birori By’Isabukuru y’Umuraperi Khalfan

Kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 28 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 y’amavuko y’umuhanzi Nizeyimana Odo bakunze kwita Khalfan, barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu ahagana saa tanu z’ijoro, bari mu nzu ya Mutangana Jean d’Amour w’imyaka 25, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza.

Khalfan na Mutangana nabo bafatanwe na ririya tsinda, bahita bajyanwa muri Stade ya Kicukiro ngo bigishwe.

Nizeyimana yavuze ko bafashwe hashize iminota 10 isaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha igeze.

- Advertisement -

Ati “Twafashwe buri muntu arimo gushaka uko asubira aho ataha kuko saa tanu zari zirenzeho iminota 10. Ni ubwa mbere mfatiwe muri ibi bikorwa ndetse ndumva binkojeje isoni kuba narenze ku mabwiriza ya Leta.”

Umulisa Vanessa nawe yafatanwe na bariya bose yavuze ko ubwo Polisi yazaga kubafata bamwe bari mu nzu abandi bari hanze mu busabane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bose bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Ati “Turabizi ko kuva mu minsi mike ishize havuguruwe amabwiriza hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bariya bafashwe bari bateguye ibirori mu rugo batigeze babimenyesha abayobozi mu nzego z’ibamze, nta n’ubwo bari baripimishije COVID-19 kandi bari barenze ku masaha bagombaga kuba bari mu ngo zabo.”

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora guhembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bikabangamira imbaraga igihugu gishyara mu kurwanya iki cyorezo.

Yaburiye abantu ko ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Polisi itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku bantu barimo gukwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku mabwiriza yo gufungura utubari.

Yagize ati “Utubri tugomba gufungura ari uko bene two bafite uburenganzira bahawe n’inzego zibifitiye ububasha, ndetse n’amasaha yo gucuruza arasobanutse. Tuributsa abafite utubari gukurikiza amabwiriza ndetse n’ababagana bakayakurikiza, abazabirengaho bazabihanirwa.”

Abafatiwe mu birori bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

Khalfan nyuma yo gufatwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version