Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Philippines: Abantu Barenga 50 Bishwe N’Umwuzure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Philippines: Abantu Barenga 50 Bishwe N’Umwuzure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2022 2:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi bo mu gihugu cya Philippines bavuga ko igihugu cyabo cyahuye n’akaga katewe n’imvura yakuruye umwuzure umaze guhitana abantu 50 kugeza ubu.

Hari abandi bantu 60 bivugwa ko baburiwe irengero, bikaba bikekwa ko baba batwawe n’amazi y’uyu mwuzure.

Umuyaga mwinshi wahanuye ibiti, ugusha inzu ndetse ndetse n’imodoka zitaremereye cyane zitwarwa nawo.

Bivugwa ko imivu iremereye yatwaye abantu 42, bakahasiga ubuzima.

Ibice byibasiwe ni iby’ahitwa Maguindanao.

Hari n’amakuru avuga ko hari abandi bantu baguye mu bindi bice bya Philippines.

Umuyaga wibasiye Philippines bawise  Nalgae.

Ikindi cyahitanye abantu benshi ni inkangu yahitanye inzu nyinshi zari zirimo abantu 60.

Byabereye mu bice bya Kusiong ahitwa  Maguindanao.

Kuri uyu wa Gatanu hari abantu 13 bashyinguwe biganjemo abana kandi ngo ni kuri uyu wa  Gatandatu imirimo yo gushyingura irakomeje.

Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi.

Muri iki gihugu ubu agahinda ni kose kubera ko iki kiza cyahitanye abantu benshi gisiga abandi badafite aho bakika umusaya.

Ubu kandi hari ingendo z’indege zihagaritswe kubera ko ku bibuga by’indege badatunganyije neza.

Associated Press ivuga ko abantu 158,000 bimuwe bava mu byabo mu rwego rwo kwanga ko baza guhura n’akaga katerwa n’ayo mazi.

TAGGED:featuredImvuraInkubiPhilippines
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Muri Mozambique Yabwiye Abacuruzi Iby’Umubano W’u Rwanda N’igihugu Cyabo
Next Article M23 Yashyizeho Umuyobozi Wa Rutchuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?