Philippines: Abantu Barenga 50 Bishwe N’Umwuzure

Abayobozi bo mu gihugu cya Philippines bavuga ko igihugu cyabo cyahuye n’akaga katewe n’imvura yakuruye umwuzure umaze guhitana abantu 50 kugeza ubu.

Hari abandi bantu 60 bivugwa ko baburiwe irengero, bikaba bikekwa ko baba batwawe n’amazi y’uyu mwuzure.

Umuyaga mwinshi wahanuye ibiti, ugusha inzu ndetse ndetse n’imodoka zitaremereye cyane zitwarwa nawo.

Bivugwa ko imivu iremereye yatwaye abantu 42, bakahasiga ubuzima.

- Advertisement -

Ibice byibasiwe ni iby’ahitwa Maguindanao.

Hari n’amakuru avuga ko hari abandi bantu baguye mu bindi bice bya Philippines.

Umuyaga wibasiye Philippines bawise  Nalgae.

Ikindi cyahitanye abantu benshi ni inkangu yahitanye inzu nyinshi zari zirimo abantu 60.

Byabereye mu bice bya Kusiong ahitwa  Maguindanao.

Kuri uyu wa Gatanu hari abantu 13 bashyinguwe biganjemo abana kandi ngo ni kuri uyu wa  Gatandatu imirimo yo gushyingura irakomeje.

Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi.

Muri iki gihugu ubu agahinda ni kose kubera ko iki kiza cyahitanye abantu benshi gisiga abandi badafite aho bakika umusaya.

Ubu kandi hari ingendo z’indege zihagaritswe kubera ko ku bibuga by’indege badatunganyije neza.

Associated Press ivuga ko abantu 158,000 bimuwe bava mu byabo mu rwego rwo kwanga ko baza guhura n’akaga katerwa n’ayo mazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version