Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rwasanze guteza imbere siyansi ari ingenzi mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no koroshya urugendo rugana ku iterambere rwiyemeje.
Ni ubutumwa yatangiye mu nama mpuzamahanga yiga ku kamaro ka science mu iterambere rirambye ry’ibihugu.
Iyo nama yitwa International Network for Governmental Science Advice.
Ngirente avuga ko ibibazo biri mu isi muri iki gihe bigira ingaruka ku bihugu bitaturutsemo kubera ko isi ‘yabaye umudugudu’.
Kubera iyi mpamvu, Dr. Edouard Ngirente avuga ko gukoresha neza ubumenyi bwa science byagirira, muri rusange, akamaro.
Yunzemo kandi ko science ishobora gufasha mu gukuraho ikinyuranyo kinini kiranga imibereho y’abantu batuye isi, bigakorwa binyuze mu gusangizanya amakuru y’ingirakamaro mu iterambere rya muntu.
Abaturage kandi ntibagomba kwibagirana muri uru rugamba, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akungamo ko iyo science ishyizwe imbere iba ubundi buryo bwo guha abaturage uruhare mu bibakorerwa ndetse no mu ishyirwaho ry’ibyemezo bafatirwa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente avuga ko rwiyemeje ko science izaba kimwe mu bizarufasha kugera ku majyambere rwiyemeje kugeza mu mwaka wa 2050.
Ati: “ u Rwanda rufite gahunda ndende yo guteza imbere ikoranabuhanga mu buzima bw’igihugu cyane cyane mu burezi bwaba ubw’amashuri abanza, ayisumbuye, ay’ubumenyi ngiro no muri Kaminuza”.
Binyuze muri science, u Rwanda ruteganya gutegura abaturage bazavamo ingirakamaro ku bukungu bwarwo.
Si ku bukungu bwarwo gusa ahubwo no ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Muri Kaminuza y’u Rwanda kandi hashyizwe ishami rikurikirana ibya science ngo ikomeze kuba uburyo bwiza bwo guteza imbere Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Ngirente avuga ko abayobozi bose bagomba kuzirikana akamaro ka science mu mibereho y’abaturage bakayiteza imbere.
Kuyiteza imbere, nk’uko abivuga, bizakorwa binyuze mu kuzamura urwego rw’uburezi binyuze mu gukora politiki zigamije gufasha abato gutangira kwiga science no kuyikunda bakiri bato.
Yabwiye abashyitsi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abo ari bo bose bifuza ko science ikomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye.