Ubwo yatahaga ibitaro bya Masaka byaguwe, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uruhare u Bushinwa bugira mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda ari urw’agaciro.
Yabivugiye mu muhango wo gutaha igice cyaguwe cy’ibitaro bya Masaka bisanzwe bikorerwamo kandi bicungwa n’u Bushinwa.
Si ibitaro bya Masaka gusa u Bushinwa bufashamo u Rwanda ahubwo hari n’ibitaro bya Kibungo biba mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba.
Guverinoma y’u Bushinwa ibinyujije muri Ambasade yayo mu Rwanda imaze igihe yagura ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko biriya bitaro bizafasha u Rwanda gukomeza gutanga umusanzu ufatika mu guha abaturage serivisi z’ubuzima.
Ati: “ Ibikorwa remezo nk’ibi bifasha Leta kugera ku ntego zayo zirimo kugira abahanga mu bintu bitandukanye birebana n’ubuzima.”
Avuga ko hari ibindi bitaro bigira uruhare rugaragara mu guha Abanyarwanda serivisi zifatika z’ubuzima.
Ibyo birimo ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare biba mu Murenge wa Kanombe, ibitaro byitiriwe umwami Faysal n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko uriya mushinga hamwe n’indi isa nawo izafasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubuzima zirushijeho kuba nziza.