Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye Colonel Charles Sumanyi warahiriye kuba Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare ko akwiye ‘gushyira imbere’ inyungu z’igihugu.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwakira indahiro ya Col Sumanyi cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye Col Sumanyi Charles ko mubyo azakora byose agomba kuzabinoza.
Yamubwiye ko agomba kuzajya akora neza iperereza ku byaha bikaba inshingano zisaba kubahiriza amategeko kandi ko gukorana n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera ari ngombwa.
Colonel Sumanyi yibukijwe ko adakwiye kuzakoresha ububasha ahawe n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Abandi bitabiriye irahira rya Sumanyi ni Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Habyarimana Béatha.

