Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yitangaga Uko Ashoboye- Kagame Avuga Ibigwi Bya Late Karemera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Yitangaga Uko Ashoboye- Kagame Avuga Ibigwi Bya Late Karemera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 October 2024 12:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame asezera kuri (Rtd) Colonel Joseph Karemera
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyakwigendera ( Rtd) Colonel Joseph Karemera uherutse gutabaruka yari umugabo witangaga muri byose akabikora ari nako yita ku muryango we.

Colonel Karemera aherutse gutabaruka azize uburwayi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakomoje no ku bibazo byabaga muri RPF aho abari bayigize bahuraga n’intambara z’abandi bashakaga ko iyoborwa uko babyifuza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko hari abantu bazaga bagasaba ko iyoborwa mu buryo babyifuzamo.

Kagame avuga ko muri icyo gihe cyose abari bagize Inkotanyi babazaga abo bantu batari n’Abanyarwanda ikibaha uburenganzira bwo kugena uko RPF iyoborwa.

Ibyo ngo babikoraga birengagiza ko umurongo wa FPR Inkotanyi ari uguhuza Abanyarwanda bazira umwiryane.

Avuga ko muri abo bantu hari abo byahiriye mu rugero runaka ariko ngo FPR ntiyatinze kubyigobotora, isubira mu murongo muzima.

Asaba abazaba bakiriho mu gihe kiri imbere kuzahangana n’ibyo bibazo bakazabicamo bemye.

- Advertisement -

Perezida Kagame ashima Colonel Karemera ko yanze gukorana n’abo bantu bamugerageje baturutse impande zose bagashaka kumukoresha nabi.

Kagame yabwiye abari baje gusezera kuri Karemera ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwanga gukoreshwa n’abo yise ko bari hanze, Abanyarwanda ‘bakirinda kuba agatebo ngo bayore ivu’.

Ati: “ Bana bo mu Rwanda ntimuzabe udutebo ngo muyore ivu, muzabyange”.

Avuga ko ari byiza kuba we n’abandi banyacyubahiro babonye umwanya wo kuza gusezera kuri Joseph Karemera.

Yabwiye ari aho ko mu gusezera Col Joseph Karemera bigomba kujyanirana no kwibuka akamaro yagiriye u Rwanda,  abibutsa ko mu buzima habamo ibyishimo hakabamo n’akababaro.

Ati: “ Twishimire ko ubuzima yabayemo butapfuye ubusa. Twishimire ko agiye yarabonye ibyavuye muri ubwo bufatanye, muri izo ntambara, muri ubwo bufatanye bwakoreshejwe ngo twubake iki gihugu. Aho cyari kiri mu mwaka 1994 siho kiri mu mwaka wa 2024. Iyo bishoboka ngo agire indi myaka myinshi imbere ariko niko bigenda mu buzima”.

Kagame yavuze ko abo mu muryango wa Karemera batazibagirana, kandi asaba abakiriho gukomereza aho Karemera yushirije ikivi.

Ubuzima bwa Joseph Karemera mu magambo avunaguye…

Dr . Joseph Karemera wabaye Ambasaderi, muganga ndetse na Colonel mu ngabo z’u Rwanda yatabarutse. Ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yari mu bavuraga inkomere.

Inkuru yo gutabaruka kwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 11, Ukwakira, 2024.

Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro.

Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu mwaka wa  1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr.Ngirabanzi Laurien, uyu nawe akaba yarasimbuwe na Emmanuel Mudidi.

Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

TAGGED:AmbasaderifeaturedInkotanyiKagameKaremeraUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikirunga Nyamulagira Gikomeje Kuruka
Next Article Kwambara Isaha Bimariye Iki Benshi Ko Bitababuza Gucyererwa?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?