PM Nsengiyumva Asanga Ari Ngombwa Kongera Imbaraga Mu Mashuri Ya Tekiniki

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yabwiye abaje mu muhango wo kwakira impamyabumenyi z’abanyeshuri 3,553 bigaga muri Rwanda Polytechnic ko burya amashuri y’imyuga ari ingenzi ngo igihugu gitere imbere byihuse.

Nsengiyumva yabwiye abitabiriye ibyo birori ko mu cyerekezo cy’igihugu harimo kwihutisha uburezi bw’ingeri zose harimo n’ubwa tekiniki n’imyuga.

Ati: “Nk’uko mubizi, igihugu cyacu gifite Icyerekezo cy’iterambere cya 2050. Kugira ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje muri icyo cyerekezo tugomba kongera imbaraga mu mashuri y’imyuga na tekiniki kuko afite uruhare mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’Igihugu cyacu.”

Avuga ko ubumenyingiro butangirwa muri aya mashuri bufasha igihugu guteza imbere ibikorwaremezo, inganda, kandi bugira uruhare mu guhanga imirimo mishya ndetse no mu bindi byiciro by’ubukungu.

Yijeje abari aho ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira Rwanda Polytechnic no kuyongerera ubushobozi n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ishobore kuzuza neza inshingano yahawe.

Yashimye ababyeyi, abarimu n’abandi bagize uruhare mu gutuma uburezi bwo muri kiriya kigo bugera ku ntego.

Yabwiye abarangije amasomo ko igihugu cyibitezeho gutanga umusanzu mu rugendo rw’iterambere ryacyo, abasaba kuzajya babizirikana.

Intego za Rwanda Polytechnic ni uguteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) mu Rwanda no gutanga abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Mu ntego z’ingenzi harimo:

-Gutanga uburezi bufite ireme,

-Gutanga amasomo y’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi bufatika,

-Gutegura abanyeshuri ku isoko ry’umurimo,

-Gutoza abanyeshuri gukora imirimo ijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no hanze yarwo,

-Guteza imbere ubushakashatsi n’udushya,

-Guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga udushya, no gukemura ibibazo byugarije sosiyete n’inganda.

-Gufatanya n’inganda n’ibigo bitandukanye,

-Gukorana n’abakoresha, inganda, n’ibindi bigo kugira ngo amasomo atangwe ajyane n’ibikenewe mu kazi,

-Kwagura amashuri ya TVET mu gihugu hose,

-Guteza imbere amashuri n’amashami ya Rwanda Polytechnic hirya no hino mu gihugu kugira ngo urubyiruko rubashe kubona amahirwe yo kwiga imyuga,

-Gutanga ubumenyi bufasha igihugu mu iterambere,

-No gutanga abakozi bafite ubushobozi bwo gushyigikira gahunda z’iterambere ry’ubukungu n’inganda mu Rwanda

Icyerekezo cy’iki kigo ni ukuba indashyikirwa mu gutanga ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga n’udushya bifasha iterambere rirambye.

Hari kandi intego yo gutanga uburezi n’amahugurwa y’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga bufite ireme, gukora ubushakashatsi no guteza imbere udushya hagamijwe gutanga abakozi bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo no guteza imbere igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *