Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Iburira Abantu Ariko Hari Abahaze Amagara Yabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Polisi Iburira Abantu Ariko Hari Abahaze Amagara Yabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2021 6:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nitwa Havugiyaremye Jérémie ntuye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 ubwo najyaga ku kazi, nabonye umuntu imodoka yari igongeye muri zebra crossing kwa Lando ari kuri telefoni.

Uwo mugabo bigaragara ko akuze( arengeje imyaka 35 y’amavuko) yageze kuri zebra imodoka zirahagarara aho kugira ngo yambuke aguma kuri telefoni za modoka zigira ngo ahagaze akomeje n’aho byari iby’akanya gato.

Mu buryo butunguranye wa mugabo yahise yinjira muri zebra kandi akiri kuri telefoni imodoka zimuca ku ruhande, bisa n’aho haburaga gato ngo imwe imugonge.

Umupolisi wari uhagaze ku gice cyegereye Hotel Chez Lando yumiwe!

Nibaza niba umunyamaguru ukoze ibintu nk’ibyo nta bihano agenerwa cyangwa se wenda akagirwa inama!

Kwambuka zebra crossing uri kuri telefoni ni ugushyira ubuzima bwa nyirabwo mu kaga.

Nigeze gusoma inkuru Taarifa yanditse ivuga ko iyo ubwonko umuntu abuhaye imirimo irenze umwe, bigabanya ubushobozi bwabwo bwo gukora ikintu neza.

Nyuma yo kubona ibyo uriya mugabo yakoze, nibajije impamvu hari abantu bakerensa inama bahabwa na Polisi yo kwirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga igihe bakoresha umuhanda.

Njya numva bavuga ngo nta munyamaguru ugira amakosa mu gukoresha umuhanda ariko nanone nkeka ko amakosa ya mbere umuntu yakora akamukoraho ari ukurangara mu mimerere yatuma amugara cyangwa agatakaza ubuzima.

Uko bimeze kose nagira inama bagenzi banjye bagenda n’amaguru mu mihanda y’i Kigali ko kwambuka zebra crossing uri kuri telefoni ari ukwiyahura kandi erega sinumva n’ikiganiro baba bafite kuri telefoni kihutirwa k’uburyo cyatuma bishyira bwabo mu kaga.

Icyantangaje ni uko iriya myitwarire nari maze igihe nyibona ku bakobwa ariko nkaba nayibonye ku mugabo w’igikwerere.

Numva twirinze ikintu cyose cyatuma dupfa muri iki gihe hari ikindi cyorezo kica abantu byaba ari umwanzuro mwiza.

Twirinde ibyatiza umurindi urupfu ngo abo ruhitana bitewe na COVID-19 biyongereho abandi bazize ibindi.

TAGGED:featuredKigaliPolisiTaarifaUbuzimaZebra
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyavuye Mu Matora Byashyize Museveni Ku Mwanya Wa Mbere ‘By’Agateganyo’
Next Article Prof Kigabo wa BNR Yapfuye, Uwo Bakoranaga Ati: ‘Tubuze Umunyamurava’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Polisi Yafashe Abo Ikekaho Kwiba Telefoni Na Mudasobwa 

Abasora Neza Babishimiwe

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?