Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Igiye Guteza Cyamunara Moto Zirenga 200
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Igiye Guteza Cyamunara Moto Zirenga 200

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2022 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda byatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere taliki 17, Ukwakira, 2022, uru rwego ruri butangire kumurika Moto zafatiwe mu makosa atandukanye kugira ngo abifuza kuzigura babikore muri cyamunara.

Icyakora Polisi isaba nanone uwo ari wese waba warishyuye amande yaciwe ariko akaba ataratahana moto ye, ko yajyana inyemezabwishyu kuri Polisi bakayigenzura ubundi agahabwa ikinyabiziga cye kitaratezwa cyamunara.

Abanyarwanda basabwe kwirinda kwiyitirira ikinyabiziga runaka kandi atari icyabo kubera ko ngo bihanwa n’itegeko.

Moto zafashwe zose ziparitse ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere.

Ikinyabiziga gitezwa cyamunara iyo kimaze ukwezi nyiracyo ataraza kugikura muri parikingi cyashyizwemo ngo yishyure amande agendana n’amakosa yagikoresheje.

Itangazo rya Cyamunara pic.twitter.com/frtdky9IEB

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 16, 2022

Bigenda gute ngo bigere aho Polisi iteza cyamunara ibinyabiziga?

Umumotari witwa Janvier Ndahimana avuga ko impamvu ituma bigera aho Polisi iteza cyamurana moto, ari uko ba nyirabyo babikoresha amakosa kenshi bagatinda kwishyura amande.

Uko batinda kuyishyura niko aba menshi noneho kwishyura bikazarusha ho kugorana, moto igatezwa cyamunara.

Ati: “ Akenshi biterwa n’abamotari  bakoresha moto amakosa ntiyishyure amande cyangwa se ba nyiri moto bakirengagiza kwishyura amande akagwira. Icyo gihe rero iyo bayateranyije hari ubwo basanga amande ari menshi kurusha agaciro ka moto, bakiyemeza ko itezwa cyamunara kuko nta kundi baba babigenza.”

Avuga ko ibyiza ari uko ukoze amakosa agacibwa amande yajya yihutira kuyishyura ataraba menshi kuko iyo agwiriye kuyishyura biravuna.

Ndahimana avuga ko ikuruta ibyo byose ari ugukora uko umuntu ashoboye akirinda icyamugusha mu ikosa rituma yandikirwa amande.

TAGGED:AbamotariAmandeCyamunaraMoto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yafashe Intwaro Nyinshi Zari Zarahishwe N’Ibyihebe
Next Article Abarusiya Bararasa Ukraine Bakoresheje ‘Drones’ Zitwa ‘KAMIKAZE’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?