Polisi Igiye Guteza Cyamunara Moto Zirenga 200

Ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda byatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere taliki 17, Ukwakira, 2022, uru rwego ruri butangire kumurika Moto zafatiwe mu makosa atandukanye kugira ngo abifuza kuzigura babikore muri cyamunara.

Icyakora Polisi isaba nanone uwo ari wese waba warishyuye amande yaciwe ariko akaba ataratahana moto ye, ko yajyana inyemezabwishyu kuri Polisi bakayigenzura ubundi agahabwa ikinyabiziga cye kitaratezwa cyamunara.

Abanyarwanda basabwe kwirinda kwiyitirira ikinyabiziga runaka kandi atari icyabo kubera ko ngo bihanwa n’itegeko.

Moto zafashwe zose ziparitse ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere.

- Advertisement -

Ikinyabiziga gitezwa cyamunara iyo kimaze ukwezi nyiracyo ataraza kugikura muri parikingi cyashyizwemo ngo yishyure amande agendana n’amakosa yagikoresheje.

Bigenda gute ngo bigere aho Polisi iteza cyamunara ibinyabiziga?

Umumotari witwa Janvier Ndahimana avuga ko impamvu ituma bigera aho Polisi iteza cyamurana moto, ari uko ba nyirabyo babikoresha amakosa kenshi bagatinda kwishyura amande.

Uko batinda kuyishyura niko aba menshi noneho kwishyura bikazarusha ho kugorana, moto igatezwa cyamunara.

Ati: “ Akenshi biterwa n’abamotari  bakoresha moto amakosa ntiyishyure amande cyangwa se ba nyiri moto bakirengagiza kwishyura amande akagwira. Icyo gihe rero iyo bayateranyije hari ubwo basanga amande ari menshi kurusha agaciro ka moto, bakiyemeza ko itezwa cyamunara kuko nta kundi baba babigenza.”

Avuga ko ibyiza ari uko ukoze amakosa agacibwa amande yajya yihutira kuyishyura ataraba menshi kuko iyo agwiriye kuyishyura biravuna.

Ndahimana avuga ko ikuruta ibyo byose ari ugukora uko umuntu ashoboye akirinda icyamugusha mu ikosa rituma yandikirwa amande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version