Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Ikomeje Gufata Abajura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Polisi Ikomeje Gufata Abajura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2025 10:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abafashwe
SHARE

Ntituramenya niba ari ‘Operation’ yihariye Polisi y’u Rwanda yatangije mu Mujyi wa Kigali, gusa ikigaragara ni uko hari abantu benshi biganjemo urubyiruko iri guta muri yombi, ikemeza ko ari abajura.

Nk’ubu kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Kamena, 2025 yafatiye mu Mirenge ya Ndera na Jali abantu 13 bategaga abaturage bakabambura ndetse ushatse kubarwanya bakamukoretsa.

Mu bafashwe, harimo n’abiba amatungo n’imyaka basarura mu mirima y’abaturage muri iyo Mirenge.

Mu gusobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Bwiza, Umudugudu wa Bucyemba n’uwa Akasemuromba hafatiwe abantu 10 bibaga amatungo n’imyaka ikiri mu mirima.

Mbere y’uko bafatwa, hari amakuru abaturage bari bahaye Polisi avuga kuri abo bantu babazengereje.

, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Ikindi ni uko hari hashize igihe bashakishwa ariko batarafatwa kubera kwihisha.

Bafashwe nyuma yaho mu Cyumweru gishize muri uyu Murenge hari hafatiwe abandi bajura barindwi.

Mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Buhiza, Umudugudu wa Akabande, naho hafatiwe abajura bibiri nyuma yo gutega umugore witwa Mukakabanda Béatha  w’imyaka 53 bamwambura telephone, abo bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.

Kuwa Mbere muri uwo Murenge hafatiwe undi musore nawe wari wateze abaturage babiri arabambura aranabakomeretsa.

Kubafata bizakomeza…

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko hari gahunda iboneye kandi itari hafi kurangira yo gufata abantu bose bakekwaho ubujura, haba mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda.

Gahonzire avuga ko urwego akorera ruzahiga umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha, agasaba  abaturagekwirinda ibyaha cyane cyane ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.

Ikindi basabwa ni ugukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

TAGGED:AbajuraGasaboKigaliKubafataPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impuguke Ya BNR Isobanura Akamaro Ko Gushora Mu Mpapuro Mpeshamwenda
Next Article DRC: Minisitiri W’Ubutabera Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?