Ntituramenya niba ari ‘Operation’ yihariye Polisi y’u Rwanda yatangije mu Mujyi wa Kigali, gusa ikigaragara ni uko hari abantu benshi biganjemo urubyiruko iri guta muri yombi, ikemeza ko ari abajura.
Nk’ubu kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Kamena, 2025 yafatiye mu Mirenge ya Ndera na Jali abantu 13 bategaga abaturage bakabambura ndetse ushatse kubarwanya bakamukoretsa.
Mu bafashwe, harimo n’abiba amatungo n’imyaka basarura mu mirima y’abaturage muri iyo Mirenge.
Mu gusobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Bwiza, Umudugudu wa Bucyemba n’uwa Akasemuromba hafatiwe abantu 10 bibaga amatungo n’imyaka ikiri mu mirima.
Mbere y’uko bafatwa, hari amakuru abaturage bari bahaye Polisi avuga kuri abo bantu babazengereje.
Ikindi ni uko hari hashize igihe bashakishwa ariko batarafatwa kubera kwihisha.
Bafashwe nyuma yaho mu Cyumweru gishize muri uyu Murenge hari hafatiwe abandi bajura barindwi.
Mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Buhiza, Umudugudu wa Akabande, naho hafatiwe abajura bibiri nyuma yo gutega umugore witwa Mukakabanda Béatha w’imyaka 53 bamwambura telephone, abo bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.
Kuwa Mbere muri uwo Murenge hafatiwe undi musore nawe wari wateze abaturage babiri arabambura aranabakomeretsa.
Kubafata bizakomeza…
Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko hari gahunda iboneye kandi itari hafi kurangira yo gufata abantu bose bakekwaho ubujura, haba mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda.
Gahonzire avuga ko urwego akorera ruzahiga umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha, agasaba abaturagekwirinda ibyaha cyane cyane ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.
Ikindi basabwa ni ugukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.