Polisi Ikomeje Kubahiriza Amasezerano Ifitanye Na RBC

Mu myaka mike ishize, Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima amasezerano yo gutanga amaraso. Muri uyu mujyo, kuri uyu wa Gatandatu taliki 29, Mata, 2023 abapolisi 200 batanze amaraso yo kuzaramira abarwayi bazayakenera.

Byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wungirije  wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga avuga ko igikorwa bakoze gisanzwe kiri mu masezerano bafitanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

ACP Rutikanga avuga ko abapolisi bamaze kugira akamenyero ko gutanga amaraso kandi bigakorerwa aho baba hose.

- Advertisement -

Ati: “Ku bapolisi ntabwo bigoranye kumva neza akamaro ko  gutanga amaraso kuko bamaze imyaka irenga irindwi bitabira iki gikorwa. Basobanukiwe kandi bumva neza ko amaraso afasha abarwayi benshi mu gihugu”.

Avuga ko gutanga amaraso nta gihombo kiribirimo.

Uwamahoro Irène ukora mu ishami rishinzwe gukusanya amaraso mu kigo cy’igihugu gikusanya kikanatanga amaraso, Nation Center for Blood Transfusion avuga ko gutanga amaraso ari ugufasha abarwayi kuramuka.

Ashima Polisi y’u Rwanda kubera ubwitange bw’abakozi bayo mu gutanga amaraso kandi bakabikorana ubushake.

Utanga amaraso agomba kuba afite byibura ibilo 50 kandi akaba afite ubuzima buzira umuze.

Mu mwaka wa 2017  Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano  n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) akaba afite ari ay’ubufatanye bw’igihe kirekire mu gutanga amaraso.

Muri yo harimo n’ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya indwara zitandura, kurwanya ubucuruzi bwa magendu y’imiti no gukumira no gufata abanyereza ibyagenewe guteza imbere ubuvuzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version