Avuga Ko Ubukene Bw’Ababyeyi Buha Icyuho Abashaka Gusambanya Abanyeshuri

Umunyeshuri wiga muri Kayonza Modern School iri mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza witwa Promesse Iradukunda avuga ko imwe mu mpamvu zituma abakobwa bato batwara inda cyangwa bakanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ubukene baba baravanye iwabo.

Avuga ko hari abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bashukwa n’abagabo bafite amikoro bakabaha ibyo batavanye iwabo, byatinda bakazabasambanya bakabatera inda zitateguwe kandi aho zinjirira ni ho na SIDA yandurira.

Iradukunda avuga ko ubukene bamwe mu bana bavana iwabo buha icyuho abashaka kubangiza bakabashukishwa ibyo bita ‘uduhendabana’.

Ati: “ …Mbona biterwa wenda n’abanyeshuri batabona ibya ngombwa bakabaye bahabwa n’ababyeyi babo bityo rero bahura n’abandi bahungu bafite ubushobozi bakaba babashuka bakabagusha mu busambanyi.’

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Promesse Iradukunda avuga ko mu kigo yigaho nta bakobwa benshi bahatwarira inda.

Yemeza ko abarezi babo babigisha ububi bwo kwiyandarika.

Umukobwa uhagarariye bagenzi be( Doyenne, Dean) biga kuri kiriya kigo witwa Ayinkamiye Gloria asaba bagenzi be gukomeza kuzirikana ko kuvuga ‘OYA itarimo ubutinde’ ari imwe mu ntwaro zabafasha kudatwara inda.

Avuga ko abakobwa ayoboye bagira imyitwarire iboneye, ariko ngo ntihabura bake bagaragaraho ubwomanzi.

Yemeza ko muri iyo myitwarire yose, nta mukobwa urahatwarira inda.

Aha bagenzi be inama yo gukomeza kwirinda uwabatera inda cyangwa akabashuka kuko utabyirinze, ahura n’ibibazo birimo gutwara inda, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umukobwa uhagarariye bagenzi be biga kuri kiriya kigo witwa Ayinkamiye Gloria

Ati: “ Nk’ubu iyo nza kuba ntaririnze, ntabwo mba ngeze mu mwaka wa gatandatu ngo ejo nzabe ndangije kwiga njye hanze ngo nshake imibireho”.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ivuga ko umubare w’abakobwa banduye SIDA ukubye  inshuro eshatu uw’abahungu bari mu kigero kimwe.

Abakozi b’iki kigo bari kuzenguruka mu turere twose tw’Intara y’i Burasirazuba mu bukangurambaga bwo kwibutsa urubyiruko mu buryo bw’umwihariko n’abandi muri rusange ububi bwo kutirinda SIDA.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare, bukomereza mu Karere ka Gatsibo, bukomereza  muri Kayonza n’i Rwamagana.

Hari gahunda yo kubukomereza mu Karere ka Kirehe, Akarere ka Ngoma n’Akarere ka Bugesera.

Umujyi wa Kigali niwo wa mbere ufite ubwandu bwa SIDA buri hejuru, hagakurikiraho Intara y’i Burasirazuba , igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo.

Ubwandu buke bw’iyi ndwara buba mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kwifata, kubera abakunzi babo indahemuka, gukoresha agakingizo ndetse no gukebwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version