Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera asaba abambuka zebra crossing bimaringa kubireka. Ngo ni inzira umuntu acamo vuba[ariko adahubutse] kugira ngo ahe ibinyabiziga rugari bikomeze urugendo.
CP Kabera yabwiye Taarifa ko ubusanzwe inzira yagenewe abanyamaguru ari iyo kubahwa.
Si inzira yo gukoresha uko abantu bashaka ngo ni uko ari nto kandi ikoreshwa n’abatari mu binyabiziga.
Ati: “ Kuki umuntu utwaye imodoka agomba kukurindira ngo wambuke warangiza ukajya mu byo gupeperana, gucatinga, kwitaba telefoni n’ibindi? Mufashe nawe wifasha wambuke vuba ntawe uguhutaje ariko nawe ntawe utindije bitari ngombwa.”
Avuga kandi ko ntawakwiye kwitwaza ko hari zebra crossing runaka zasibamye ngo akore amakosa y’umuhanda.
Ni inama aha abashoferi n’abanyamaguru kuko ngo bose bibareba.
Hagati aho, Polisi yaraye iburiye abaturage bakoresha umuhanda Sonatubes-Bugesera ko bagomba kwirinda kuwukoresha nabi, bakandagira indabo, bagendera ahatarabigenewe.
Polisi iherutse gufata benshi muri bo, ibasobanurira ko ibyo bakora bihabanye n’amategeko, ko ibyiza ari uguca ahabigenewe.
Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko ubukangurambaga bakoreye hariya hantu kuri uyu wa Kane bwari umwihariko kuri uriya muhanda.
Ni umwihariko kubera ko uriya muhanda ari mushya bityo ko abantu bagombye kuwukoresha neza, bakirinda kuwangiza.
Avuga ko ari umuhanda munini, ufite ahantu henshi hagenewe buri kinyabiziga ndetse n’ahagenewe abanyamaguru bityo ko ntawagombye gutandukira ngo akoreshe aho atagenewe.
Ngo bamwe mu bahakoresha nabi ni abanyonzi bakoresha ahatarabagenewe kandi ahabagenewe hahari.