Kubera ko imwe mu nshingano zayo ari ugutsimbataza umudendezo rusange, Polisi irasaba abafana b’amakipe yo mu Rwanda kugarura umuco wo kwihanganirana, ntibarwane cyangwa ngo babwirane amagambo agize icyaha.
Ku rundi ruhande, ivuga ko abazabirengahp bagomba kwitega ko bazakurikiranwa mu mategeko.
Mu minsi mike ishize, zimwe mu nkuru zo mu mikino zavugaga abafana bamwe mu makipe akomeye mu Rwanda basagariye abafana n’abasifuzi.
Hari abateje umutekano muke bakomeretsa bagenzi babo.
Ingero zitangwa n’urw’ibyabaye taliki 22, Ukuboza, 2022 ubwo nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wahuje APR FC na Etincelles kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, abafana bakubise bikomeye abo bari bahanganye nabo birangira bajyanywe mu bitaro.
Mbere y’aho gato ni ukuvuga taliki 11 Ukuboza, mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona Etincelles yari yakiriyemo Rayon Sports kuri sitade Umuganda, umunyamakuru yahohotewe n’abafana asohoka umukino utarangiye.
Ntibyatinze mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United taliki ya 20 Mutarama, 2022 kuri sitade ya Bugesera hari abafana batishimiye imisifurire yaranze umukino bituma basagarira umusifuzi baramutuka bya gishumba.
Hashize iminsi itanu kandi,( ni ukuvuga taliki 12, Gashyantare, 2023) nyuma y’umukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, ubwo abafana barimo bataha i Kigali bamwe muri bo bateye amabuye imodoka yari itwaye abafana b’ikipe bari bahuriye mu mukino bakomeretsa abagera kuri batandatu.
Batandatu muri abo bafana baje gutabwa muri yombi na Polisi ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, 2023.
Polisi iti: ‘Mucike k’urugomo’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko ubusanzwe imikino ari umwanyawo kwidagadura no gusabana.
Ngo si urubuga rw’amakimbirane n’imirwano .
CP Kabera ati: “Imikino by’umwihariko amarushanwa y’umupira w’amaguru ategurwa hagamijwe kwidagadura no gusabana ku mpande zombi zihuriye ku mukino. Ntabwo ari umwanya wo guteza urugomo no gusagarira abandi ubahungabanyiriza umudendezo bitewe n’uko utishimiye ibyavuye mu mukino.”
Avuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kubuza abandi uburenganzira bwabo.
Aburira ababikora ko amategeko azabahana.
CP Kabera yasabye abafana kwihanganira ibivuye mu mikino ihuza amakipe bafana, byaba ari ugutsinda cyangwa gutsindwa.
Ingingo ya 121 yo m u itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).