Polisi Irasaba Abamotari Kugira Isuku

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP VB Sano yasabye abamotari kurushaho kunoza isuku no gukora kinyamwuga. Yabibabwiriye mu nama yaraye imuhurije nabo kuri Kigali Pélé Stadium.

Sano ashimira abamotari ko basanzwe ari abantu bafitiye abaturage akamaro kuko babanyarukana bakabageza aho bashaka vuba.

Icyakora yabakebuye ababwira ko burya ari ngombwa kugendana akariro gake na feri, ababwira ko no kugira isuku biri mu bikwiye kubaranga kubera ko batwara abanyamujyi n’abanyamahanga baba baje kureba uko Abanyarwanda babaho.

DIGP Sano yabwiye abamotari bari aho ko n’ubwo hari byinshi bamaze kugera ho mu kazi kabo, hari ibikwiye gukosorwa kugira ngo ibintu binoge.

Yagize ati: “Umurimo mukora twese udufitiye akamaro ukakagirira n’igihugu kandi unadufasha, by’umwihariko, mu gutwara abantu n’ibintu. Ni umurimo ukwiye rero gukoranwa ubunyamwuga, ikinyabupfura n’isuku kandi twubahiriza amategeko y’umuhanda. Ni ukugira ngo akazi gakorwe neza kabagirire akamaro kandi kakagirire n’igihugu”.

Sano yabwiye abamotari bafatiwe mu makosa ko bakwiye kubahiriza ibyo basabwe gukora kugira ngo basubizwe ibinyabiziga byabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yabwiye abamotari ko parikingi basabye kugira ngo bajye baziparikamo zuzuye ariko hari izindi zicyubakwa.

Ngo ni umushinga ugikomeje.

Hari moto nyinshi ziparitse hirya no hino kuri stations za Polisi zafashwe mu bikorwa byayo byo kugenzura niba abazitwara bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Amwe mu makosa abamotari bakorera mu muhanda ni uguhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), gutwara moto banyoye ibisindisha, kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda n’ibimenyetso bimurika (Feux rouges), kunyura mu muhanda utemewe (sens unique), guca mu nzira z’abanyamaguru n’andi makosa.

Iyo abamotari bafatiwe muri ayo makosa hari bamwe bavuga ko barenganye ariko Polisi yo ikemeza ko ntawe irenganya kuko hari n’ikoranabuhanga rishinzwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko yo mu muhanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version