Perezida Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi Wa Banki Ikomeye Muri Aziya

Paul Kagame yaraye aganiriye na Jin Liqun  uyobora Banki ya Aziya iteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo yitwa mu Cyongereza Asian Infrastructure Investment Bank (AIIB).

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda  Village Urugwiro bivuga ko Perezida Kagame na Jin Liqun baganiriye ku mikoranire ihari muri iki gihe no mu gihe kizaza  hagati y’u Rwanda n’iyi Banki.

Kugeza ubu imikoranire hagati y’u Rwanda n’iyi Banki ishingiye k’uguteza imbere ikoranabuhanga, kugera kuri serivisi z’imari no kunoza urwego rw’ingufu.

Ibiganiro bya mbere hagati ya Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’iyi Banki byabereye muri Kenya ubwo yari mu Nama yari yateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).

Icyakora imikoranire y’u Rwanda n’iyi Banki yatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo rwabaga umunyamuryango wayo, icyo gihe u Rwanda rukaba rwaremerejwe mu nama y’ubutegetsi ngarukamwaka ya kane y’iyo banki, yaberaga muri Luxembourg.

Ni nabwo Bénin na Djibouti nabyo byabaye umunyamuryango.

Gushingwa kw’iyi Banki kwabaye mu mwaka wa 2015 ku gitekerezo cy’Ubushinwa.

Ifite imari shingiro ya miliyari $100 ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’imari shingiro ya Banki y’Isi.

Ni Banki ikomeye cyane ku buryo ivugwaho kuba yahangana ku isoko ry’imari mpuzamahanga n’ibindi bigo nka Banki y’isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

Jin Liqun

Kugeza muri uyu mwaka, iyi banki imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari $ 8.5 mu bihugu binyamuryango, ikaba ahanini ishorwa mu kubaka imishinga 46 y’ibikorwa remezo.

Share This Article
1 Comment
  • Ni byiza cyane ndizera ubutaha IMF nizindi zizagenda buhoro mu kudutegeka icyo tugomba gukora. Ntureba abandi bayobozi ureke babandi bagenda mundege badahinduye nibyi bavanye iwabo hafi amasaha 24hrs y’urugendo ukibaza icyabajyanye? Guhangana gusa bitagira umumaro nicyo baremewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version