Polisi Irasaba Abanyarwanda Kuyimenyesha Abacuruza Mukorogo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera asaba abaturage kujya barya akara Polisi y’u Rwanda igihe bamenye ko kwa runaka bacuruza amavuta atukuza uruhu bita Mukorogo.

Ni ubutumwa yatambukije nyuma y’uko hari abantu babiri Polisi iherutse gufata ibasanganye ibyo yise ‘amoko atandukanye y’amavuta atemewe’.

Ngo  harimo n’ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, umwe muri bo tutari buvuge amazina yavuze ko yatangiye gucuruza ariya mavuta  muri Nyakanga, 2021.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko yamufatanye  ubwoko  10 bwiganjemo ‘ubwoko’ bwa mukorogo.

Iperereza rya Polisi ngo ryasanze uriya mugabo  yarayahabwaga n’abantu bayakura mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo andi akayahabwa n’abayakura muri Uganda.

Uriya mugabo yabwiye itangazamakuru ati: “ Polisi yamfashe tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo insanze aho ncururiza mu Nyakabanda. Aya mavuta ya mukorogo nyazanirwa n’abagore bayakura muri Congo, ariya ya Movit Jelly nyazanirwa n’umuntu uyakura muri Uganda,  bose simbazi mbona bayazana nkayagura.”

Undi mugabo bafatanywe we yavuze ko abapolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo bamusanze aho yacururizaga mu isoko rya Kimisagara bakamusaka bagasanga afite amoko atandatu  y’amavuta ya Mukorogo na Movit.

Aba bagabo bavuze ko bahisemo gucuruza ariya mavuta kubera inyota y’ifaranga

Yemeye ko amaze umwaka wose acuruza ayo mavuta,  ko hari abantu bayamuzanira buhoro buhoro.

Aba bagabo bombi bavuga ko bashutswe no gushaka kubona ifaranga.

Twiyongere na Nizeyimana baremera ko bashutswe n’inyungu iri muri ayo mavuta birengagiza ko barimo gukora icyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage batanze amakuru, ayo makuru agatuma bariya bantu bafatwa.

Yaburiye abantu  bakwirakwiza amavuta  atujuje ubuziranenge  n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha kandi ko bitinde bitebuke bazafatwa.

CP Kabera ati: “ Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bazabafatirwa umunsi bafashwe. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ari nayo adufasha gufata aba bantu.”

CP Kabera yibukije abantu ko kwisiga ariya mavuta bibangiriza uruhu.

Ati” Ariya mavuta  azwi ku izina rya  mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. Turasaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakatumesnyesha aho acururizwa kugira twamagane abayacuruza”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version