Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda n’ahandi ku isi kitwa Canal + cyatangaje ko mu gihe cy’umwaka kimaze gikorera mu Rwanda, cyahaye Abanyarwanda serivisi nziza kandi kizabikomeza no mu gihe kiri imbere.
Kivuga ko muri byinshi cyakoze harimo ikihariye kirimo guha abana shene yabafashije kwigira mu rugo yiswe Nathan TV.
Si yonyine kuko hari izindi shene zatangijwe na kiriya kigo harimo iz’abantu bakuru, abana, abakunda siporo, abakunda urwenya n’izindi.
Umuyobozi wa Canal + witwa Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ibyo Ikigo ayoboye cyasezeranyije Abanyarwanda byose cyabikoze.
Muri byo harimo kubaha shene nshya, gukorana n’ibigo biteza imbere umwari n’umugore, kwita ku bidukikije, kuremera abanyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye, gukorana na Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana benshi n’ibindi.
Ubwo ubuyobozi bwa Canal + bwabwiraga abanyamakuru ibyo bwishimiye bwagezeho muri uyu mwaka bwavuze ko imbere hari ibindi byiza buteganyirije abakiliya.
Ibi byiza kandi byatangiye kugera ku bakiliya kuko Canal + yabahaye ubwasisi.
Ifatabuguzi ryari risanzwe ari Frw 10 000 ryashyizwe ku Frw 5000.
Ni ubwasisi bise ‘Noheli Ishyushye.’
Umukiliya uzagura iri fatabuguzi azahabwa inyongera yo kureba amashusho mu gihe cy’iminsi 15.
Ubukangurambaga bwiswe ‘Noheli Ishyushye.’
Umuyobozi wa Canal + Madamu Sophie TCHATCHOUA yagize ati: “Icyo tubijeje ni uko mu mwaka utaha tuzaha Abanyarwanda ibyo bazakenera byose harimo na serivisi nshya.”
Canal + ivuga ko ushaka ifatabuguzi akoresheje MTN Mobile Money akanda ukanda *182*3*1*4# naho ukoresha Airtel Money ni *500*7#.
Ikindi kandi ni uko umuguzi ashobora kugana umucuruzi wa Canal + Rwanda akamuha ifatabuguzi ku Frw 5000 kandi agahabwa ubwasisi( promotion) y’iminsi 15 areba amashene yose.
Ni gahunda itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 19, Ugushyingo, ikazarangira tariki 31, Ukuboza, 2021.
Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo Canal + yateguye abakozi 160 bo kuzafasha abakiliya bayo mu gihe bazaba bakeneye kumanika ibyuma byerekana amashusho.