Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko mu minsi ishize Polisi yabonye abageni barenza umubare wemewe w’abatumirwa mu bukwe. Yababuriye ko abazafatwa bazerekwa itangazamakuru ko bishe ariya mabwiriza.
Hari mu kiganiro yari yitabiriye kirimo ba Minisitiri barimo uw’ubuzima, uw’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’uburezi bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo babasobanurire iby’ingamba nshya ziherutse gutangazwa zo kwirinda COVID-19.
CP Kabera avuga ko bidakwiye ko abantu birara ngo bumve ko kuba hari ingamba zorohejwe bitagombye guha abantu urwaho rwo kwirara ngo bumve ko COVID-19 yacitse.
Si abageni gusa Polisi yahaye umuburo kuko n’abandi barimo abanyamakuru, abahanzi n’abandi nabo ubareba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko icyerekana ko abantu biraye ari uko muri iki gitondo hari abantu 39, Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru barimo n’abanyamakuru.
Polisi y’u Rwanda kandi yasabye abaturage ko mu gihe cyo kwizihiza Pasika bazakora uko bishoboka kose bakirinda kwanduzanya kandi bakareka ingendo zitari ngombwa.
Umuvugizi wayo kandi yasabye abo mu turere two mu Majyepfo bashyiriweho isaha yo kuba bari mu ngo kuyubahiriza, bakirinda ibihano.
Ati: “ Abo mu Turere twa Ruhango, Muhanga, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyarugugu na Nyamagabe bakurikize isaha yashyizweho y’uko buri wese aba ari iwe. Babikurikize kuko bizabarinda.”
Mu butumwa buburira, Commissioner Kabera yabwiye Abanyarwanda ko umwaka ushize werekanye ko COVID-19 itananirwa, ko itarambirwa, ko itadohoka, ko idasinzira kandi ko yihinduranya.