Perezida Wa Misiri Yabwiye Ethiopia Ko ‘Ushaka Urupfu Asoma Impyisi’

Image processed by CodeCarvings Piczard ### FREE Community Edition ### on 2018-10-19 10:00:44Z | http://piczard.com | http://codecarvings.com

BwanaAbdel-Fattah El-Sisi yatanze umuburo k’umuntu wese uzagerageza kugabanya amazi ya Nili ko azaba ashaka gukora mu jishi ry’intare. Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kugira icyo avuga ku mbaraga Misiri yakoreshe ikura ubwato Ever Given mu bunigo bwa Suez.

Abdel Fattah El –Sisi yavuze ko igihugu cye gitunzwe n’amazi ya Nili kandi ko atazihanganira umuntu wese uzahirahira agakora ku mazi ya Nili.

Sisi ati: “ Nizeye ko iki kibazo kireba ruriya rugomero kizakemurwa mu buryo bunyuze impande zose kandi natwe nibyo twifuza.”

Yavuze ko uzahirahira agashaka gukura kuri Nili n’igitonyaga na kimwe cy’amazi bizamukoraho.

- Advertisement -

Ati: “ Muzabareke bageragaze bazabyibonera. Nta muntu wakora ku mazi ya Nili kuko yaba ashaka gukora mu jisho ry’intare. Gutwara amazi ya Nili ni nyirantarengwa.”

Misiri, Ethiopia na Sudani biri mu ntambara y’amagambo ishobora no kuba intambara yeruye mu gihe umugambi wa Ethiopia wo kubaka ruriya rugomero wakomeza uko wateguwe.

Uwo mugambi ni uwo kubaka urugomero runini ruzatanga amashanyarazi ashobora kugaburira igice kinini cy’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version