Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Mpuzamahanga Hari Ubutumwa Yageneye Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Polisi Mpuzamahanga Hari Ubutumwa Yageneye Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2021 8:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi Mpuzamahanga ikorera i Lyon mu Bufaransa yaburiye Isi cyane cyane ibihugu bikennye ko abagizi ba nabi bafite umugambi wo gukora no kugurisha inkingo za COVID-19 zitujuje ubuziranenge.

INTELPOL isaba amahanga kuba maso.

Afurika y’Epfo yabaye iya mbere mu kumva uyu muburo bituma ifata inkingo 2,400 zitujuje ubuziranenge zari zibitswe ahitwa Gauteng.

Polisi kandi yahasanze udupfukamunwa miliyoni eshatu tutujuje ubuziranenge.

Hafashwe Abashinwa batatu n’Umunya Zambia umwe bakurikiranyweho uruhare mu kwinjiza biriya bintu muri kiriya gihugu.

Umuburo wa Polisi Mpuzamahanga uherutse gufasha Polisi y’u Bushinwa gufata abantu 80 ibakurikiranyeho kugira uruhare mu gukora inkingo 3,000 zitujuje ubuziranenge.

Polisi Mpuzamahanga yatangaje umuburo yise ‘Orange Notice.’

 Uwo muburo usobanura mu buryo bwimbitse amakuru ahari y’uko hari amatsinda y’abagizi ba nabi bashaka gukura inyungu mu nkingo za COVID-19.

Abo bagizi ba nabi bateganya kuzakoresha uburyo bwose burimo gukora inkingo zitujuje ubuziranenge, kuzamamaza bakoresheje murandasi no gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo zigere mu biganza by’abo zitagenewe.

Umunyamabanga mukuru w’uriya muryango witwa Jürgen Stock avuga ko amakuru amaze kumenyekana ku migambi y’abagizi ba nabi bashaka gushakira amaramuko mu nkingo za COVID-19 ari ‘agatonyanga mu Nyanja.’

Muri Afurika y’epfo bafashe inkingo nyinshi za COVID-19 zitujuje ubuziranenge
TAGGED:AfurikaBushinwaCOVID-19featuredInkingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article LIVE: Aho Idamange Agiye Kwitaba Ubutabera Abantu Ni Bake
Next Article Inkingo za COVID-19 Ziri Kujyanwa Mu Bitaro By’Uturere Tw’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubufaransa: Muganga Yahamijwe Icyaha Cyo Kuroga Abarwayi Bagapfa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Ziva Muri DRC Zirugarijwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Urwego Rw’Ubuzima Bw’Abanyarwanda Ruteye Mu Myaka Itanu Ishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abayobozi Baranengwa Kutitabira Inteko Z’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?