Polisi Ntiyemeranya N’Abavuga Ko Sophia Zibereyeho Kwinjiza Agafaranga

ACP Rutikanga

Imyaka itanu irashize Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko mu kurushaho gukumira ko abantu biruka bikaba byateza impanuka.

Izo camera zikoresha ubwenge buhangano bita ‘Artificial Intelligence’ mu Cyongereza.

Camera ya mbere yo muri ubu bwoko yabanje i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019.

Nyuma y’uko itanze umusaruro w’ibyo yari yiteweho, izindi zahise zishyirwa mu bindi bice by’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Aho handi harimo Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe muri Rwamagana, Kamonyi, Ryabega muri Nyagatare na Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri ubu izi camera zigaragara henshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zose z’igihugu.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uretse kuba izo cameras zifasha mu kugabanya umuvuduko hirindwa impanuka, zanashyizweho mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu kazi kayo.

Ese ni cameras zo kwinjiza agafaranga?

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga asobanura ku mikorere yazo, yavuze ko impungenge za bamwe bavuga ko icyo zigamije ari ukwinjiza amafaranga nta shingiro zifite.

Izi cameras zifasha mu kugabanya umuvuduko

Ati: “Hashingiwe ku mikoreshereze yazo hari ubwoko bubiri bwa camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga; camera zishinze ku muhanda, benshi bakunze kwita ‘Sophia’ na cameras zimurwa n’abapolisi bari ku kazi. Izi cameras zishyirwa mu ntera ya metero nkeya uturutse ahari icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa wateganyijwe, zigahana abatwaye ibinyabiziga barengeje uwo muvuduko”.

Yunzemo ati: “Icyakora izo cameras zigenzura umuvuduko zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha”.

Asobanura ko ibyo bivuze ko, nk’urugero, niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo”.

ACP Rutikanga yasabye abatwara ibinyabiziga kugira amahitamo meza yo gushyira imbere ubuzima, birinda icyateza impanuka cyose, bikaba umuco mwiza ubaranga aho kubikorera gutinya guhanwa.

Uretse cameras zigenzura umuvuduko, hari n’izindi cameras zashyizwe mu masangano y’imihanda ahari ibimenyetso bimurika (Feux Rouge).

Izi zihana amakosa ajyanye no kurenga ku mabwiriza ya Feux Rouge arimo kutubahiriza inzira z’abanyamaguru (Zebra Crossings), kugendera mu gisate cy’umuhanda kitari icyawe no kwinjira muri Feux rouge  utarabyemererwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version