Hasinywe Amasezerano Hagati Y’u Rwanda Na Koreya Y’Epfo Ya Miliyari $1

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusufu Murangwa yasinyanye na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Woo-Jin Jeong amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu afite agaciro ka miliyari $1.

Ayo mafaranga azatera inkunga imishinga u Rwanda rwatangije cyangwa ruzatangiza mu gihe kiri imbere igamije ko rurushaho gutera imbere.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yashyizweho umukono mu gikorwa cyabereye mu Nzu y’inama ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Azorohereza ubufatanye mu bukungu, agabanye inzitizi z’ubukungu zifite aho zihuriye n’misoro, kandi agire uruhare rutaziguye mu kuzamura ubucuruzi hagati ya Kigali na Seoul.

- Kwmamaza -

Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu iterambere cy’abanya-Koreya, (KOICA) kimaze igihe gitera inkunga imishinga myinshi yibanda ku ikoranabuhanga, guhanga udushya, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Amafaranga cyashyize muri ibyo byose mu mwaka wa 2022 angana na miliyoni $ 173.

Muri Nzeri 2022, u Rwanda rwasinyanye na Koreya y’Epfo amasezerano yo kurinda abantu gusora kabiri mu Cyongereza bita Double Taxation Avoidance Agreement.

Iki gihugu cyo muri Aziya gisanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza wa Guverinoma y’u Rwanda ndetse Paul Kagame aherutse kujya yo kwifatanya n’abandi Bakuru b’ibihugu by’Afurika bari bitabiriye Inama yahuje Koreya y’Epfo na Afurika.

Yahahuriye na mugenzi we Yoon Suk Yeol uyobora Koreya y’Epfo baganira uko umubano hagati ya Kigali na Seoul warushaho gutezwa imbere.

Koreya y’Epfo ifatanya n’u Rwanda no mu kongerera ubushobozi inzego, guhugura abakozi binyuze mu kubaha ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo bito n’ibinini u Rwanda rwifashisha mu bukungu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version