Polisi Yabataye Muri Yombi Bayiha Ruswa ya Frw 1000, Frw 5000…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yihanije abashoferi baha abapolisi ruswa bayita ‘amazi yo kunywa’ ngo ni uko bishwe n’izuba.

Yavuze ko ntawe ukwiye kubikora kuko abapolisi b’u Rwanda bafite uko babayeho, bahembwa kandi ngo buri muntu ajya muri Polisi azi akazi kamutegereje.

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kubereka abagabo bane bavugwaho guha ruswa abapolisi bayita ko ari amazi yo kunywa babahaye.

Mu bagabo bane bafashwe harimo umwe wahaye umupolisi Frw 1000 ngo amuguriye amazi, buri umwe mu bandi batatu nawe yemera ko  yahaye umupolisi ruswa  ya Frw 5000, kandi ngo babikoraga mu rwego rwo kubagurira amazi.

- Advertisement -

Hri umwe muri bo wavuze  ko yafitiwe mu Bugesera aha umupolisi  Frw 1000, nyuma y’uko yari asanzwe imodoka ye ifite  amapine  ashaje.

Undi nawe yafashwe atanga ruswa  Frw 5000 ashaka ko umupolisi umurekura nyuma yo gusuzuma agasanga ikinyabiziga cye gifite amapine ashaje.

Uwatanze Frw 1000 atuye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro .

Ngo babiterwa no kugirira  abapolisi impuhwe…

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Murenge wa Gahanga  avuga ko ubwo yahuraga n’umupolisi akamwaka ibyangombwa undi agasanga bituzuye  yamwatse imbabazi aramwinginga undi arazimuha.

Ni abagabo bane

Uyu mushoferi ngo yaje gutekereza yumva atakomeza urugendo ataguriye amazi ‘uwo mupolisi w’umugiraneza.’

Ati: “ Namubajije niba atakwemera ko namugurira amazi kugira ngo aze kuyanywa izuba rikambye kuko yari amaze kungirira neza undi nawe arabyemera nyuma rero ahita amfata. Simumvaga ko muhaye ruswa ahubwo numvuga muguriye amazi.”

Avuga ko hari abandi bantu bajya batanga iriya ruswa cyane cyane iyo beretswe ko bashobora kwishyura amafaranga menshi kubera ibyo batatunganyije haba mu byangombwa byabo cyangwa imiterere y’ikinyabiziga.

Undi mushoferi usanzwe utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera nawe avuga ko yahaye umupolisi Frw 5000.

Avuga ko yatanze ruswa kuko yari yabanje kumvikana n’umupolisi ariko bikarangira amwemereye ko yagira icyo amuha.

Abashoferi bavuga ko baba baguriye umupolisi amazi cyane cyane iyo hashyushye

Yemeza ko bisa n’aho ‘abapolisi bize amayeri’ yo kujya bemerera umushoferi ngo abahe akantu bo bagahita bamufata.

We na mugenzi we basabye imbabazi,bavuga ko amafaranga atangwamo ruswa yajya ashyirwa mu kigega cya Leta.

CP Kabera yihanije abaha abapolisi ruswa ngo ni amazi…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko abashoferi bavuga ko babonye umupolisi afite inyota bakumva bamugurira amazi,  bagomba kumenya ko ibyo bitari mu nshingano zabo.

Ati: “ Abapolisi bafite uburyo babayeho, bafite uburyo babaho, uko barya, uko babona amazi. Kandi rero n’umupolisi ubifatiwemo arabihanirwa. Abaturage bagomba kumenya ko abapolisi bafite uko babayeho.”

CP Kabera yihanije abaha abapolisi ruswa ngo barabagurira amazi nk’aho badahembya

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abafashwe bazagezwa imbere y’ubugenzacyaha, kandi ngo bagombye kumva ko ibihano bahabwa biba biremereye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version