Polisi Yafashe Abacuruza Magendu Bari Bitwaje Imihoro

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafashe abantu babiri mu itsinda ry’abantu umunani ryari ryikoreye magendu y’imyenda ya caguwa, ririmo abafite imihoro.

Bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga ahagana saa cyenda, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bari abantu umunani, batandatu bikoreye imyenda ya caguwa, buri umwe yikoreye ibalo.

Babiri b’inyuma bari bafite imihoro, biteguye kurwanya uwabahagarika nk’uko Polisi yabitangaje. Bari baturutse mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Ati “Bageze ku bashinzwe umutekano bari ku irondo barabahagarika, abari bafite imihoro bashaka gutema abashinzwe umutekano, babonye bafite imbunda bagira ubwoba barabireka bariruka. Hahise hafatwa bariya babiri abandi baracika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iriya myenda iva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ati “Abafashwe bavuze ko iriya myenda iva muri Congo ikinjirira mu Murenge wa Bugeshi mu buryo bwa magendu. Yari iy’uwitwa Nyirabeza, bariya bari bayimutwaje agiye kuyicuruza mu isoko rya Kora riri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.”

CIP Karekezi yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi kuko budindiza igihugu mu iterambere, bitewe nuko bwinjiza ibicuruzwa bidasoze.

Yakanguriye urubyiruko rukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora, kuko ibyo bakora ntibyemewe n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jenda.

Ni mu gihe magendu bari bafite yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version