Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Itsinda Ry’Abantu 21 Ikurikiranyeho Ubujura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Polisi Yafashe Itsinda Ry’Abantu 21 Ikurikiranyeho Ubujura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2025 1:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze n’Akarere ka Gakenke haherutse gufatirwa abantu 21 Polisi ikurikiranyeho ubujura bushikuza abantu ibyabo.

Umukwabo wa simusiga Polisi iherutse gukorera muri utwo turere niwo abo bantu bafatiwemo nk’uko Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza yabitangaje.

Muri bo 15 ni abo mu Karere ka Musane bakekwaho gushikuza abantu amasakoshi, telefoni n’ibindi.

Polisi ivuga ko ubwo bujura babukoreraga mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve na Musanze naho abandi batandatu bo bafatiwe mu Mirenge ya ya Nemba, Gakenke na Mataba muri Gakenke.

Abafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo mu rugo bisanzwe n’imyaka abaturage babaga bejeje bahunitse mu ngo zabo.

SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati: “Bafashwe ubu bari mu maboko ya Polisi. Abo mu Karere ka Gakenke bafungiwe kuri Polisi Station ya Gakenke, abo mu Karere ka Musanze bafungiwe kuri Polisi Station ya Muhoza. Iperereza rigamije kumenya uburyo ibyo byaha bakekwaho babikoragamo”.

Uyu mupolisi asaba abaturage gukomeza kuba maso, bakajya batungira agatoki abashinzwe umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha runaka bafatwe.

Abajura cyangwa abateganya kuba bo nabo bagiriwe inama yo kubizibukira kuko bitazabahira.

Mu mirenge itandukanye y’uturere twa Musanze, Gakenke n’utundi tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bataka kwibwa n’abantu bitwikira ijoro.

Biba amatungo, ibiribwa, imyaka iri mu mirima n’amafaranga yo bayaciye urwaho.

TAGGED:AbajurafeaturedImyakaInzuMwisenezaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Kalibata Azibukirwaho Mu Buyobozi Bwa AGRA
Next Article SADC Yiyemeje Gukomeza Gushyigikira DRC Mu Kurwanya M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?