Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Palestine Yashyizeho Umwanya Wa Visi Perezida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Palestine Yashyizeho Umwanya Wa Visi Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2025 3:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mahamoud Abbas ubu afite imyaka 89.
SHARE

Bwa mbere mu mateka ya Palestine, ubuyobozi bwayo bwashyizeho umwanya wa Visi Perezida, intambwe bamwe bavuga ko ari iyo gutegura uzasimbura Mahamoud Abbas.

Umuvugizi w’Inama nkuru y’Ishyaka Palestine Liberation Organization (PLO) riyobora Palestine witwa Rizq Namoura avuga ko kugira ngo hemezwe uriya mwanya byasabye ko habaho inama rusange, ibiganiraho.

AFP yanditse ko uriya mwanya washyizweho nyuma y’igihe kirekire Abarabu na bimwe mu bihugu byo mu Burayi basaba ubuyobozi bwa Palestine gushyiraho uriya mwanya kugira ngo mu gihe intambara ya Gaza izaba irangiye, Ishyaka PLO rizagire ijambo mu bikorerwa muri kariya gace.

Namoura yabwiye Televizi yoa Palestine ko abantu bose bari bitabiriye inama yigiwemo iby’uriya mwanya bemeje ko bikwiye ko ushyirwaho, ikintu kitegeze kibaho mu mateka ya Palestine.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mahamoud Abbas ubu afite imyaka 89, akaba ari umwe mu banyapolitiki bakomeye Palestine yagize.

Yagiye ku butegetsi asimbuye Yasser Arafat watabarutse mu Ugushyingo, 2004.

Abashyigikiye ishyaka PLO bari bamaze iminsi basaba ko ribamo impinduka, imwe muri zo ikaba iyo gushyiraho umwanya wa Visi Perezida uyobora Palestine.

Palestine ni igihugu gito gituranye na Israel.

Iri shyaka ryashinzwe mu mwaka wa 1964, ariko mu  mikorere yarwo ntirikorana na Hamas n’irindi shyaka ryitwa Islamic Jihad ayo yombi akaba ari mu ntambara na Israel muri  Gaza.

TAGGED:AbbasfeaturedIsraelPalestinePerizidaVisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umujenerali Ukomeye W’Uburusiya Yishwe N’Igisasu Giteze Mu Modoka
Next Article Abakozi B’Ikigo Cya Mine Bafunzwe Kubera Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?