Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yategetse Ko Nta Ambasaderi Uzarenga Kinshasa Nta Burenganzira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yategetse Ko Nta Ambasaderi Uzarenga Kinshasa Nta Burenganzira

taarifa@media
Last updated: 24 February 2021 10:38 am
taarifa@media
Share
SHARE

Inama ikomeye y’umutekano yayobowe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yanzuye ko nta Ambasaderi cyangwa undi uhagarariye Umuryango mpuzamahanga uzongera kurenga i Kinshasa ngo akorere urugendo ahandi mu gihugu, atabimenyesheje inzego bireba ngo zigenzure ko ruzagenda neza.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa Mbere, Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio, yiciwe mu gico cyatezwe n’umutwe witwaje intwaro bivugwa ko ari FDLR, i Goma. Yari kumwe n’itsinda ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rushinzwe Ibiribwa, PAM/WFP.

Ni igitero cyabereye mu gice cya Kibumba gikunze kurangwamo umutekano muke, nyuma leta itangaza ko inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru zitari zamenyeshejwe iby’urwo rugendo, ngo zitange umutekano ukenewe.

Nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Marie Thérèse Tumba Nzeza, yatangaje ko hafashwe ibyemezo bibiri bikomeye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati “Ba Ambasaderi n’abandi bayobozi bafite inzego bahagararariye ntabwo bazongera kurenga Kinshasa ngo bakorere ingendo hagati mu gihugu batabanje kubimenyesha Umukuru wa dipolomasi muri Congo n’izindi nzego bireba; hanafashwe ingamba zikomeye zo gukaza umutekano mu duce turimo ikibazo.”

Iyo nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri wungirije w’ingabo, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, umujyanama wa Tshisekedi mu by’umutekano n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi.

Nyuma yo kwicirwa muri DRC, umurambo wa Ambasaderi Luca Attanasio wagejejwe i Roma. Perezida Tshisekedi yabanje gusura umuryango we, mu kuwufata mu mugongo.

TAGGED:AmbasaderiAttanasioDemukarasifeaturedPerezidaRepubulikaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali Craft Café Yagizweho Ingaruka Na COVID-19, Iri Kuzanzamuka
Next Article Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?