Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Magendu Ya Caguwa Ivanywe Muri RDC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Magendu Ya Caguwa Ivanywe Muri RDC

admin
Last updated: 29 August 2021 7:18 am
admin
Share
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30, byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita, mu midugudu ya Ngoma na Muhari. Byose byafashwe bivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, binyujijwe mu kiyaga cya Kivu.

Amabalo 8 yafatiwe mu nzu y’umusore w’imyaka 23 utuye mu mudugudu wa Ngoma, andi mabalo 10 n’inkweto biteshwa abantu bari babyikoreye ku mutwe bari mu Mudugudu wa Muhari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yavuze ko abapolisi bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari bafite amakuru ko uwo musore asanzwe acuruza imyenda ya caguwa kandi ayibona mu buryo bwa magendu.

Ati “Bari banafite amakuru ko hari imyenda batumije muri Congo we n’abandi bacuruzi, hategurwa igikorwa cyo kubafata.”

Ahagana saa saba z’ijoro kuri uwo musore hafatiwe amabalo 8 andi mabalo 10 n’inkweto imiguru 30 abari babyikoreye bikanze abapolisi babikubita hasi bariruka.

Uwo musore amaze gufatwa yemeye ko iyo myenda ari iye, anemera ko hari abandi bantu bari bafatanije kuyitumiza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakayibazanira mu bwato banyuze mu kiyaga cya Kivu.

Yanavuze ko se ari we uyimwoherereza kuko we afite iduka muri kiriya gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abanyereza imisoro.

Yakanguriye abacuruzi kujya basora mu rwego rwo kwirinda ibihombo bazajya bahura nabyo kandi biri no mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu.

Ati ”Dukangurira abacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa kujya bemera bagatanga imisoro mu rwego rwo kwirinda ibihano bazajya bahura nabyo igihe bafashwe babyinjije mu buryo bwa magendu. Hari abantu  barimo gufatwa bagahomba kubera kunyereza imisoro mu buryo bw’ubucuruzi bwa magendu turabakangurira kubicikaho.”

Uwo musore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibicuruzwa bya magendu byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Rusizi.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

TAGGED:featuredMagenduPolisi y’u RwandaRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article “Inda Yavuyemo Inshuro 4, Umwana Aboneka Ku Ya Gatanu”
Next Article Abaturage Batangiye Gusubira Mu Byabo Muri Cabo Delgado
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?