Polisi Yafashe Magendu Ya Caguwa Ivanywe Muri RDC

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30, byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita, mu midugudu ya Ngoma na Muhari. Byose byafashwe bivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, binyujijwe mu kiyaga cya Kivu.

Amabalo 8 yafatiwe mu nzu y’umusore w’imyaka 23 utuye mu mudugudu wa Ngoma, andi mabalo 10 n’inkweto biteshwa abantu bari babyikoreye ku mutwe bari mu Mudugudu wa Muhari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

Yavuze ko abapolisi bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari bafite amakuru ko uwo musore asanzwe acuruza imyenda ya caguwa kandi ayibona mu buryo bwa magendu.

Ati “Bari banafite amakuru ko hari imyenda batumije muri Congo we n’abandi bacuruzi, hategurwa igikorwa cyo kubafata.”

Ahagana saa saba z’ijoro kuri uwo musore hafatiwe amabalo 8 andi mabalo 10 n’inkweto imiguru 30 abari babyikoreye bikanze abapolisi babikubita hasi bariruka.

Uwo musore amaze gufatwa yemeye ko iyo myenda ari iye, anemera ko hari abandi bantu bari bafatanije kuyitumiza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakayibazanira mu bwato banyuze mu kiyaga cya Kivu.

Yanavuze ko se ari we uyimwoherereza kuko we afite iduka muri kiriya gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abanyereza imisoro.

Yakanguriye abacuruzi kujya basora mu rwego rwo kwirinda ibihombo bazajya bahura nabyo kandi biri no mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu.

Ati ”Dukangurira abacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa kujya bemera bagatanga imisoro mu rwego rwo kwirinda ibihano bazajya bahura nabyo igihe bafashwe babyinjije mu buryo bwa magendu. Hari abantu  barimo gufatwa bagahomba kubera kunyereza imisoro mu buryo bw’ubucuruzi bwa magendu turabakangurira kubicikaho.”

Uwo musore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibicuruzwa bya magendu byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Rusizi.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version