Polisi Yafashe Magendu Y’Imyenda N’Amavuta Irimo Kwinjizwa mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 80 bya magendu y’imyenda ya caguwa n’amapaki 20 y’amavuta ya Movit, birimo kwinjizwa mu Rwanda binyujijwe mu mugezi wa Rusizi uri hagati y’Akarere ka Rusizi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko izo magendu zafashwe ku wa 16 Werurwe n’ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro n’amahoro, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bamenye amakuru ko hari magendu zigiye kwinjizwa mu gihugu zivuye muri Congo barabitumenyesha, tumaze guhabwa ayo makuru ishami ryacu rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro n’amahoro rikorera mu Karere ka Rusizi ryahise rijya aho abo baturage bari bamaze kutubwira bagiye kwambukiriza iyo magendu.”

“Hari mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, nibwo abari bikoreye izi magendu bageze aho abapolisi bari, barabikanga bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka basubira muri Congo.”

- Advertisement -

CIP Karekezi yavuze ko ibyo bicuruzwa babibateshereje ku mugezi wa Rusizi, ku Cyambu cy’ahantu hari imigano myinshi hazwi nko kwa Mama Muzungu.

CIP Karekezi yavuze ko magendu nyinshi zikunze gufatirwa muri aka gace zizanwa n’abantu bitwikira ijoro bibwira ko aribwo buryo bwiza bwo kuzizana.

Aha niho yahereye agira inama abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko abazajya babufatirwamo bazajya bafungwa, abibutsa ko bashobora kuhaburira ubuzima kuko bagenda nijoro kandi bakanyura mu mazi.

Ibi bicuruzwa bya magendu byahise bishyikirizwa Ikigo k’Igihugu gishjinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Rusizi, mu gihe iperereza rigikomeje ngo banyirabyo bamenyekane.

Itegeko riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande ya $5000.

Iyo magendu yafatiwe ku mugezi wa Rusizi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version