Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi ‘Yamaramarije’ Kutihanganira ‘Abambara Ubusa’ Mu Banyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi ‘Yamaramarije’ Kutihanganira ‘Abambara Ubusa’ Mu Banyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 August 2022 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avugiye ko Polisi itazihanganira abantu bambara impenure kuko bigaragaza ubupfura bucye no kubangimira umudendezo rusange, bigateza sakwe sakwe mu Banyamujyi, yunzemo ko igitsimbaraye kuri iyo ngingo.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi handitseho ko ibyo kwambara ubusa no gukora ibiterasoni ari ingingo zigize icyaha.

Kuri Twitter Polisi yanditse iti :  Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha.”

#RwandaPolice iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n'uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y'ubukure aba akoze cyaha.

Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 18, 2022

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Kane hari umukobwa wagejejwe rw’ibanze rwa Kicukiro witwa Mugabekazi akurikiranyweho kwambara ibiteye isoni.

Uru rwego rusaba  ababyeyi kwigisha abana  no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.

Mu Byumweru hafi bibiri bigiye gushira, ingingo yo kwamagana kwambara impenure yabaye nyamakuru mu binyamakuru no mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga.

Bijya gushyuha byatangijwe n’igisubizo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  CP John Bosco Kabera yahaye umunyamakuru wa RBA wari umubajiije icyo avuga ku mpenure zambarwa n’abakobwa b’ubu.

CP Kabera yavuze ko bidakwiye ko umukobwa yambara ishati gusa ngo ajye mu muhanda yumve ko nta kibazo yateje haba kuri we cyangwa ku bamukikije.

- Advertisement -

Avuga ko ari ibintu biri gufata indi ntera kandi ko bidakwiye.

Ati: “ Ntibikwiye mu muco, ntibikwiye no mu ndangagaciro mwahoze muvuga…”

Yunzemo ko ‘bo nka Polisi’ batazabyemera kandi ngo ubutumwa nk’ubwo ni ngombwa kubutanga.

Ni henshi kandi mu buryo butandukanye aho usanga abakobwa( n’abagore bamwe na bamwe) bambara imyenda iberekana uko bateye, bamwe bakambara imyenda ibonerana cyangwa migufi bikabije bikaba byakururira bamwe mu bagabo bafite umutima udafite uburere irari rishobora gutuma hari bamwe babafata ku ngufu.

Mu muco w’Abanyarwanda, kwihesha agaciro n’icyubahiro aho umuntu ari ni kimwe mu by’ibanze biwuranga.

Birashoboka ko Polisi y’u Rwanda ishobora kuba ari cyo iharanira ko cyakomeza gusigasirwa kandi bigakorwa hakiri kare kuko CP Kabera avuga muri iki gihe ibyo kwambara impenure biri ‘gufata indi ntera.’

Umubyeyi witwa Umumararungu utuye mu Murenge wa  Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Taarifa ko ibyo Polisi ivuga bifite ishingiro ariko ko itagomba kuzabikorana imbaraga zirimo gufata uwambaye impenure.

Kuri we asanga ikwiye gukorana na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Inama y’igihugu y’urubyiruko n’izindi nzego zirimo n’abanyamadini kugira ngo habeho ubukangurambaga bwo kubwira abana ko uwambaye yikwije aba yiyubashye kandi yubahishije n’abo bari kumwe.

Ati: “ Niba Polisi igiye kujya muri icyo kibazo, izazirikane ko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka bityo habeho kuganira n’ababyeyi n’abakobwa kugira ngo bumve ibyiza byo kwambara wikwije… Nibishyiramo imbaraga ihabwa n’itegeko ishobora kuzabikora nabi bikayihesha isura mbi kandi mu by’ukuri itari igamije ikibi.”

Umugabo witwa Sugira wo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro we avuga ko hari n’ababyeyi baha abana babo urugero rubi, bakambara nabo izo mpenure, umukobwa wabo akazakura abona ko kwambara neza ari ukwigana Nyina.

Kuri we, ababyeyi bari mu b’ibanze bagombye kwibutswa ko ‘Inyana ari iya Mweru’ bityo ko uko bambara, uko bitwara mu bandi n’uko bavugira mu ruhame cyangwa mu rugo bigira uruhare rutaziguye mu myitwarire y’abo bibarutse.

Yavuze ati: “ Ntawe utanga icyo adafite…Niba abakobwa bakura babona ba Nyina bambara izo Mini ndemera neza ko nabo bazazambara. Imwe mu ngamba ni uko ababyeyi muri rusange n’ababyeyi b’abagore by’umwihariko bajya bazirikana icyo umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo’ uvuze.”

N’ubwo umuco ari uruhurirane ry’imigirire ishingiye ku mateka, ururimi, imyizerere by’abantu runaka kandi ukaba ukura bitewe n’uko muri iki gihe abantu bahura bakaganira, bagahahirana, abahanga mu mibanire y’abantu( sociologists) bavuga ko muri buri muco hari ibitagomba guhinduka, ahubwo bigasigasirwa kugira ngo uwo muco uhorane umwimerere.

Muri ibyo bintu harimo icyo bita norms.

Izi norms nizo zihuza zigakora  ikintu kinini kurushaho kitwa indangagaciro(values) z’umuco runaka.

Izo ndangagaciro nizo zitandukanya abantu basangiye umuco runaka n’abandi bafite undi wabo.

Indangagaciro aho zibera  umwihariko ni uko abana bazigira ku babyeyi babo kandi bigatangira bakiri bato.

Umwana ugize ibyago akavukira kandi agakurira mu muryango ugizwe n’ababyeyi batakaje izo ndangagaciro nawe  akura ntazo afite, keretse iyo azigiye mu mashuri cyangwa mu idini ariko nabwo ntibyahuza agaciro no kuzigishwa n’ababyeyi be.

Niyo mpamvu Abanyarwanda baca umugani ngo ‘imfura igenda nka Se’ cyangwa ngo ‘Umwana apfa mu iterura.’

Hari icyo undi munyacyubahiro yabivuzeho…

Busingye Johnston wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza yavuze ko ashyigikiye umuhati wa Polisi n’izindi nzego zirimo n’itangazamakuru mu kwamagana abakobwa cyangwa abagore bamwe bamaze kugira  ingeso kwambara impenure.

Kuri Twitter yaranditse ati:” …Muri iki gihe usanga urubyiruko rw’abasore n’inkumi biyahuza ibiyobyabwenge, abakobwa bakambara impenure ku mugaragaro kandi iki si ikintu dukwiye kurenza ingohe. Nshyigikiye umuhati wa Polisi y’u Rwanda, ababyeyi, itangazamakuru n’izindi nzego mu kwamagana iyi myitwarire.”

Uko bigaragara ikibazo cy’impenure kimaze kuba ingingo ishishikaje Abanyarwanda.

Bamwe bavuga ko Polisi yagombye gukurikirana ‘ibintu biri serieux’ aho gutinda ku majipo.

Kuri Twitter ho hari uwavuze ko iyo yirebeye izo mpenure, yumva stress y’izamuka ry’ibiciro igabanutse.

Undi ati: “ Bagore nimuhaguruka abe ari mwe mwirwanirira kuko abagabo bo bazahora ari abagabo…”

Hari n’uwasabye abitwa ‘Feminists’  kugana inkiko kuko uburenganzira bw’abo bitirirwa guhirimbanira bufunyanzwe.

Icyakora iyi ni ingingo ikwiye kuganirwaho kugira ngo hatazagira uvuga ko ahohoterwa n’urwego rusanzwe rumurengera!

Indi nkuru ijyane n’iyi ngingo…

Polisi Ntizemera Ko Abakobwa Bakomeza Kwambara Impenure-CP Kabera

TAGGED:AbakobwaBusingyefeaturedImpenureKaberaPolisiUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Gukoresha Gazi Rwacukuye Rukanayitunganya
Next Article Abatunze iPhones, iPads Na MacBooks Bahawe Umuburo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?