Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yaraye asabye Polisi y’u Rwanda kuzakomeza kuba maso mu minsi mikuru irangiza umwaka, ikazaba mu mutekano usesuye.
Yabisabiye mu Nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yaraye iteraniye ku kicaro gikuru cy’uru rwego kiri ku Kacyiru.
Minisitiri Gasana mu ijambo rye yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, avuga ko usanga birangwa n’ibirori bitandukanye birimo ibitaramo by’abahanzi, amasengesho y’amadini n’ibindi.
Yabwiye abayobozi ba Polisi n’abapolisi muri rusange kuzakomeza kuba maso kugira ngo hatagira umuturage uhungabana, byose bikazaba mu mutekano usesuye.
Yagarutse ku ruhare rwa Polisi mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, avuga ko bigerwaho igihe hasuzumwe imbogamizi zigaragara mu kazi ka buri munsi zigashakirwa ibisubizo.
Gasana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu gucunga umutekano n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hibandwa ku guhangana n’ibitera guhungabana k’umutekano.
Yashimye abapolisi bitwara neza mu kazi, bakarangwa n’ikinyabupfura ariko anenga abagaragaje imyitwarire mibi yatumye hari n’abirukanwa.
Muri iyi nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa Polisi Minisitiri ufite uru rwego mu nshingano ze yashimye umurava abapolisi bagaragaje mu mwaka wa 2023 binyuze mu kurinda umutekano mu muhanda, mu mazi, gutabara ahabaye ibyago birimo n’inkongi n’ibindi.
Uyu murava kandi yabasabye kuzawurambana
Ati: “Abapolisi bagaragaye hirya no hino mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye nk’ibiza, inkongi z’umuriro, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buzakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo mukomeze kuzuza izo nshingano zanyu neza, ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri rusange.”
Yasezeranyije uru rwego ko Guverinoma izakomeza kurushakira imbaraga kugira ngo rukomeze kurinda Abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yibukije abo ashinzwe ko indangagaciro indangagaciro zibaranga zikubiyemo gukunda akazi, disipuline n’ubunyamwuga.
IGP Namuhoranye yongeye kubaburira ko Polisi itazihanganira ruswa kandi asaba buri wese guha umuturage serivisi nziza no gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano na gahunda zigamije iterambere.
Inama Nkuru ya Polisi ihuza abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora amashuri ya Polisi y’u Rwanda, abayobora Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’uturere.
Buri gihe uko yateranye igomba kuba iyobowe na Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze, ubu akaba ari Gasana Alfred.